Urukingo rwa Marburg rwageze mu Rwanda, aho rwatangiye gutangwa kuri bamwe bahuye na Marburg.

728
Urukingo rwa Marbug.

Guhera kuri iki cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024 nibwo u Rwanda rwatangiye gukingira abantu icyorezo cya Marburg, ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) aho yatangaje ko guhera kuri iki Cyumweru yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.

Dr Sabin Nsanzimana minisitire w’ubuzima, avuga ko u Rwanda rwaraye rwakiriye inkingo za mbere za Marburg, zatanzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika(USA).

Yavuze ko urukingo bagiye guha Abanyarwanda rwasuzumwe neza, kandi rwizewe ko nta ngaruka ruzagira ku bakingirwa.

Ibi yabitangaje mu magambo ye agira ati  “Uru rukingo rwa Marburg mu nkingo zose zimaze igihe zikorwa, ni rwo ruteye imbere kurusha izindi zose. Rwarakoreshejwe muri Uganda mu mwaka ushize, rwakoreshejwe muri Kenya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Maryland.”

Aho minisitiri w’ubuziam yakomeje  avuga ko hari n’imiti ibiri yabonetse yo guca intege virusi ya Marburg ikanubaka ubudahangarwa bw’umubiri, na yo ikaba yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo ngo atari myinshi, ariko agashima abafashije kubona izo nkingo n’imiti yo korohereza abarwayi.

Mumagambo atanga ikizere Dr Nsanzimana avuga ko akurikije uko ibintu byifashe kugeza ubu, asanga hari icyizere cy’uko virusi ya Marburg izarangira vuba, ahereye ku rugero rw’abantu batanu bamaze gukira iriya ndwara.

Ati “No kuri iki Cyumweru hari abandi bantu duteganya ko bari bukire, basezererwe batahe”.

kubera ko kuri  uyu wa Gatandatu abantu 46 ari bo bagaragaje ko barwaye Marburg, muri bo 29 bakaba bari kuvurwa, mu gihe abandi 12 bamaze kwitaba Imana bazira iyo ndwara, abandi batanu barakize.

Rero akaba amara abantu ubwoba ko bakwiye gusira impumu kandi ko tuzagitsinda.

urukingo rwa Marburg rwageze mu Rwanda