Fahyma ni umunyamideli akaba na mama w’ umwana w’ umuhanzi Raymond Shaban uzwi nka Rayvanny umuyobozi mukuru wa Next Level Music, babiciye bigacika mu munyenga w’ urukundo utarabashije kuramba.
Urukundo rwe na Rayvanny rwatangiye kuzamo agatotsi ubwo yakoraga indirimbo I Love You muri 2019, Fahyma yamushinjije kumuca inyuma na Nanah umukobwa yakoresheje muri video yiyo ndirimbo.
Nanah na Rayvanny mu ndirimbo I Love You
Fahyma ari mu bantu bake cyane b’ibyamamare bo muri Tanzaniya bamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga.
aya ni amwe mu mafoto ya Fahyma agaragaza ubwiza n’uburanga bye ndetse n’ ibihe byiza yagiranye na Rayvanny.