Byari kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024 nibwo itangazo rya Peresidanse ryashyizwe hanze, rije nyuma y’iminsi 3 Komisiyo y’igihugu y’Amatora itangaje urutonde ntakuka rw’Abasenateri batowe mu matora yabaye tariki 16 na 17 Nzeri 2024, ahatowe Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu ndetse n’Abasenateri 2 baturuka mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’iz’igenga.
Abasenzteri bane 4 bashya bashyizweho na Nyakubahwa Perezida barimo Dr. Kalinda François Xavier, Bibiane Gahamanyi, Dr Usta Kaitesi na Solina Nyirahabimana.
Dr François Xavier Kalinda wagizwe Senateri, asanzwe ari Perezida wa Sena muri manda ishize, aho yagizwe Senateri na Perezida wa Repubulika muri Mutarama 2023, nyuma yo kwegura k’uwari Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin ku mpamvu z’uburwayi.
ku rundi ruhande, Dr Usta Kaitesi yagizwe Senateri nyuma y’igihe gito avuye ku nshingano nk’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, umwanya yasimbuweho na Dr Doris Uwicyeza Picard muri Kanama uyu mwaka.
Ni mu gihe Madamu Solina Nyirahabimana we yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko kuva mu 2020. Mbere yaho yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Gahamanyi Bibiane Mbaye na we wagizwe Senateri asanzwe ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ndetse akaba yaragiye akora mu miryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango itari iya Leta ifasha gushyiraho amategeko n’amahame y’uburinganire.
Aba basenateri bakaba bashyizweho hashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 80.