spot_img

Rayvanny yitabaje Perezida wa Tanzania ngamutandukanye na Diamond mu mahoro

Umuhanzi ujyezweho mu gihugu cya Tanzania wamenyekanye kwizina Rayvann ari gutabaza Perezida wa Tanzania ngo arebe ko yamukiranura na WCB abarizwamo inzu itunganya umuziki ikanawumenyekanisha iyobowe na Diamond Platnumz kugira ngo babashe gutandukana mu mahoro.

Kugeza ubu Rayvanny arashaka kuva muri WCB nyuma y’uko atangije Lable yiwe yise “NLM” ndetse akaba atagikunze no kugaragara mu bikorwa bya WCB yabarizwagamo.

Kuva Ray yatangiza iyi nzu ye bwite itunganya umuziki ikanawumenyekanisha, birasa naho bitashimishije boss we, Diamond Platnumz, bikaba ari nabyo byatumye gutandukana kw’aba bombi bizamo amananiza.

Kuko kugeza ubu Ray Vanny ntiyemerewe gukora indirimbo ku giti cye ndetse nta bitaramo yemerewe kugaragaramo adahawe uburenganzira na WCB ya Diamond.

Uyu muhanzi yasabye gutandukana na Diamond, bamusaba kwishyura miliyari y’amashiringi ya Tanzania kugirango asese amasezerano bafitanye.

Amakuru ava muri Tanzania avugako Ray Vanny yanze gutanga aya mafanga bityo akaba ari gutabaza Perezida wa Tanzania kugirango abe yamugoboka amwumvikanishe na Diamond bityo arebe ko batandukana mu mahoro.

Rayvanny yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’I Miss You’ yakoranye na Zuchu ari nayo yagaragayemo atwika inzu nyuma yaho aherutse gusohora indi yise ’Te Quiero’ yagaragayemo atwika imodoka bigaragara ko ari gushora amafaranga menshi mu bihangano bye cyane ko ibyo ari gukora bikorwa na bake.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img