Minisitiri w’ uburezi mu impinduka nshya ati “Amanota umwana yagize mu ikizamini cya Leta azajya yerekanwa yose nuko yayabonye.

519
MINEDUC mu ikiganiro na RBA

Ni mukiganiro Minisitiri y’uburezi (MINEDUC) aho yatangaje byinshi kubijyanye ni ivugurura mu uburezi ndetse nihindagurwa ry’abarimu n’uburyo abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta amanota yabo azajya atangazwa uko yakabaye ndetse n’umubyeyi akaba yamenya ngo umwana wange yari ashoboye iki mubyo yize byose, gusa hakaba haranashyirwaho umuyoboro uzajya ufasha Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) mukuganira n’ababyeyi ba abana mubyemezo bafatirwa ngo aho kugirango bajye babibona nka amatangazo ahubwo bajye baba babigizemo uruhare nabo.

Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 nimbwo Minisitiri mushya w’uburezi Nsengimana Joseph n’umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri Irere Claudette bagiranye  ikiganiro cy’ubusesenguzi ku itangazamakuru ry’igihugu RBA.

Minisitiri Nsengimana ati: “Kimwe mu byo twiyemeje ni uko dushaka kuganiriza ababyeyi n’abarimu, abanyeshuri, Abanyarwanda muri rusange kuko inshingano y’uburezi ni iyacu twese. Tugomba kuganira tukumva ibintu kimwe. Turashaka ko baduha ibitekerezo byabo kugira ngo  n’ingamba tuzafata zizabashimishe kandi zigirire inyungu abanyeshuri, ari na bo bana bacu.”

Ati kandi ikindi “Minisiteri yandikaga amatangazo ikayashyira ku mbuga nkoranyambaga, ikayashyira no kuri za Radio, agenewe ababyeyi, ariko turabona ko ibyo bidahagije. Turimo gushaka ubundi buryo bwo kubaganiriza tukaba  twifashishije nko ku Mirenge, habeho ibiganiro bishingiye ku burezi kugira ngo ababyeyi babashe gutanga ibitekerezo byabo babihe Minisiteri y’Uburezi na yo ibishyire mu bikorwa.”

Yongeyeho ati: “Turashaka ko ibyo turimo guteganya gukora tuzajya tubigeza ku babyeyi, bakatubwira icyo babitekerezaho mbere y’uko bikorwa, babaza ibisobonura byose bakeneye kugira ngo ingamba nizijya gufatwa bazabe bazizi. Simvuze ko buri muntu wese azanyurwa n’ingamba tugiye gufata ariko azazigaye azumva n’impamvu yazo.”

Hakaba hari nicyo yagarutseho kumuyoboro mugari wimbuga witwa Twitter ubu uzwi nka X ati Ku bijyanye n’uko Abanyarwanda bagaragaza ko badasobanukiwe uburyo amanota abarwa, Minisitiri Nsengimana Joseph yagize ati: “Guhera ubungubu, amanota nyirizina umwana yagize mu bizami bya Leta, tuzajya tuyerekana, bityo ari umwana ndetse n’umubyeyi bose bamenye aho umwana ahagaze.

Image
Ku bijyanye n’ubuke bw’amashuri y’incuke, Nyakubahwa Irere Claudette umunyamabanga wa minisitiri y’uburezi yagize ati: “Icyerekezo cya Guverinoma mu myaka itanu iri imbere ni uko amashuri y’incuke azava kuri 35 % akagera kuri 65% mu Gihugu hose.”
Image
Mu gusoza ikiganiro, Minisitiri Nsenggimana Joseph ndetse n’umunyamabanga muri minisiteri bijeje abarimu bose n’abanyarwanda muri rusange ko Minisiteri izagirana nabo ibiganiro kugirango ingamba zizajya zifatwa mu burezi zijye zifatwa bazizi kandi nabo bazitanzeho ibitekerezo.