Umuyobozi mukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame avuze ko amateka y’u Rwanda yamubereye ishuri nawe akayabera umunyeshuri mwiza

629

Kuri uyu wa kane mu ikiganiro Perezida w’u Rwanda yagiranye n’umuyobozi w’ikigo Milken Institute, Richard Ditizio cyabereye muri singapore aho hagarutswe ku amateka ndetse n’urugendo rw’uRwanda mu iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko we n’abanyarwanda benshi, amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi, yabigishije byinshi kandi biri mubimufasha gushyira mubikorwa inshingano ze nk’umukuru w’igihugu.

Umuyobozi w’ikigo Milken Institute Richard yamubajije niba amateka u Rwanda rwanyuzemo ari yo yamugize we cyangwa niba hari isomo byamusigiye ashingiraho mu miyoborere ye.

Amusubiza mumagambo ye agira ati “Biragutse, ariko reka mvuge ikintu kimwe, u Rwanda rwanyuze muri byinshi bigoye ariko nk’umuntu, umuryango wanjye twabaye impunzi ubwo nari mfite imyaka 4, tuba mu nkambi y’impunzi, imyaka igera kuri 20, nyuma habaho ayo mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ivangura ryariho.”

Ao yakomeje agira ati “Ariko amasomo yavuye muri ibyo ari nayo yanyaguye cyangwa akamenyesha hamwe n’abandi benshi, ntabwo ari njye gusa, hari abandi benshi. Mu bihe nka biriya, aho buri muntu aba agomba gufata icyemezo, urabireka bikurangize cyangwa urahitamo kuvuga ngo ngiye guhaguruka ndwanire ibi bintu.”

Perezida yakomeje agaragaza uko babashije kugera kuri iyo ntego kandi bayihuriyeho ari benshi ko aruko byasabaga ko buri wese n’umutima nama we yicaraga akareba, ese niki gikwiye gukorwa, cyangwa niki kingenzi kugirango igihugu  cyacu cyatubyaye kibashe kongera kugarura isura ikwiriye ngo twongere kuba mumahoro.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ndi perezida ariko ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba perezida ariko igihe byaje narabyakiriye, ariko ntabwo ari byo narwaniraga. Narwaniraga uburenganzira bwanjye ku gihugu cyanjye, nibazaga ibibazo Abanyarwanda benshi, abahungu n’abakobwa bibazaga, twarahagurutse turabirwanira.

yakomeje agira ati cyane ni byiza kandi twarabiharaniye ko abana bacu bafite kuba mu gihugu cyiza bitandukanye nicyo nge nabo tungana twabayemo.

Gusa akomeza avuga ko cyane hagirwa umwanya wo kuganira naba bana tukabamenyesha ko ntacyo cyo kugeraho cyoroshye kuko ntanicyo bafite kujya bafata nk’ibisanzwe, kandi bagomba gutekereza kucyo bifuza kujyeraho, akomeza avuga ko ari byiza kuko ahazaza ari heza kandi twifuriza abaturage kuzagera kubyiza byinshi.

Perezida Kagame yashimangiye ko n’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, byoroshye kuba byasenywa kuko amateka y’u Rwanda agaragaza ko n’ubwo hari ibyiza umuntu yakora ariko yanakora ibibi.