Rwanda Women Cup: APR WBBC na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma

797

APR WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Women Cup nyuma yo gukuramo Kepler WBBC muri 1/2 aho yagiye isanga REG WBBC yasezereye IPRC Women Huye WBBC.

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2024 muri BK Arena haberaga imikino ya 1/2 cya Rwanda Cup mu bari n’abategarugori.

Rwanda Women Cup ni irushanwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya mbere.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe arindwi yagabanyijwe mu matsinda abiri.

Imikino yo mu itsinda A yarangiye IPR Huye WBBC ariyo iriyoboye n’amanota 4, APR WBBC yari iya kabiri n’amanota 3 naho EAUR WBBC yari iy nyuma muri iri tsinda n’amanota 2 kuko imikino yose yayitakaje.

Imikino yo mu itsinda B yo yarangiye Kepler WBBC ariyo iyoboye n’amanota 6, REG WBBC yari iya kabiri n’amanota 5, The Hoops WBBC ari iya gatatu n’amanota 4 naho UR Kigali WBBC ari iya nyuma n’amanota 3 kuko yatsinzwe imikino yayo yose.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda niyo yahise akomeza muri 1/2 naho andi asigaye ahita asezererwa.

Ikipe ya mbere mu itsinda A yagombaga guhura n’ikipe ya kabiri mu itsinda B naho ikipe ya kabiri mu itsinda A igahura n’ikipe yabaye iya mbere mu itsinda B.

Saa cyenda zo kuri uyu wa gatatu nibwo umukino wa 1/2 wa mbere watangiye muri BK Arena wahuje IPRC Huye WBBC na REG WBBC.

N’ubwo IPRC Huye WBBC yitwaye neza mu matsinda ntiyabashije kwikura imbere ya REG WBBC y’abarimo Tetero Odile, Philoxy Destiney Promise, Micomyiza Rosine, Wanyama Mercy Ayitso, Umunezero Ramla, Irakoze Ange Nelly n’abandi.

REG WBBC y’umutoza Ogoh Odaudu wabaye uyiragijwe kuko ntamutoza yarifite yitwaye neza maze itsinda IPRC Huye WBBC amanota 96-64.

Irakoze Ramla niwe watsindiye REG WBBC amanota menshi muri uyu mukino, yatsinze amanota 17 gusa ntawakwirengagiza akazi gakomeye kari kakozwe n’umukinnyi ukinira IPRC Huye WBBC, Uwimpuhwe Violette watsinze amanota 27 muri uyu mukino.

Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wahuje Kepler WBBC yabaye iya mbere mu itsinda B na APR WBBC yabaye iya kabiri mu itsinda A.

Kepler WBBC yitwaye neza mu matsinda nayo ntiyorohewe kuko yatsinzwe na APR WBBC y’abarimo Kantore Sandra, Uwizeye Assouma, Diakite Kamba, Umugwaneza Charlotte n’abandi.

APR WBBC yatsinze Kepler WBBC muri uyu mukino amanota 59-57 ibifashijwemo na Kantore Sandra watsinze amanota 19.

APR WBBC yahise igera ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2024 mu bari n’abategarugori isanzeyo REG WBBC.

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuba ku wa gatanu tariki 20 Nzeri 2024 aho hanateganyijwe umukino w’umwanya wa gatatu uzahuza IPRC Huye WBBC na Kepler WBBC.

Umukino w’umwanya wa gatatu uzatangira saa munani n’igice naho umukino wa nyuma utangire saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, imikino yombi iteganyijwe kubera muri BK Arena.

Amafoto y’umukino wa IPRC Huye WBBC na REG WBBC

Amafoto y’umukino wa Kepler WBBC na APR WBBC