Uwo bita Niyo Bosco agarutse ari ku rwego rwo kuba atakongera kuririmba indirimbo z’ibishegu.

1251
NIYO-Bosco-mwisura-nshya

Umuhanzi w’umunyarwanda uzwi cyane ku indirimbo zitandukanye muri uyu mwuga witwa NIYO Bosco uzwi ku indirimbo nka Urugi, Imbabazi, Ubigenza, Piyapuresha ute n’izindi nyinshi zitandukanye harimo na EP y’indirimbo 5 aherutse gushyira hanze yitwa Ndabihiwe.

New chapter EP songs

Uyu muhanzi Niyo Bosco akaba ari umuhanzi waturutse muri Gakenke azamuwe na M. Irene gusa hakaba harageze igihe aza gutandukana nawe kuko yaragiye kugira ibyo yashakaga gukora kugiti cye kandi byatumye ashaka abandi bamufasha

Mugihe cyose gishize yaramaze atagaragara cyangwa ataduha indirimbo nshya benshi bakibaza aho yagiye abandi bati ashobora kuba yarabivuyemo cyangwa ngo nawe ashobora kuba yarajyanywe ni inkundura yibyajyanye Yago Pon Dat.

Akaba noneho agarutse mu isura shya y’inzira yagakiza aho avuga ko mubuzima bwe busigaye ajyiye kubaho nta narimwe azongera kubaho ubuzima butagira kwizera ngo kuko yigishijwe byinshi kandi bimuha ibyo agomba gukurikiza mugihe twarimo twibaza ngo yagiyehe.

Photo: NIYO Bosco

Avuga ko abamuvuzeho bose harimo ba Phil Peter wamugeregranyje bngo “gute umutwe uvamo Urugi ndetse ikavamo na Nahawe ijambo” biturutse kuri ya ndirimbo ya Niyo Bosco yitwa Urugi akaba yarashakaga kugaragaza ko adafite ububasha bwo kuba yabasha kwandika indirimbo zisa nkayo (urugi), kuko nahawe ijambo ni indirimbo yandikiye Dorcas na Vestine.

Agaragaza ko yrokotse ibintu byinshi mu myaka igera kuri itanu ari mumuziki aho bamuvugaga byinshi ngo anywa ibintu nk’urumogi, gusa ngo nabyo byagashobotse ariko ati iyo ntaza gukizwa

gusa icyo atangaza nuko adashaka kubwira abantu ko yakijijwe ahubwo ashaka ko ibimuvamo ndetse nibimuranga aribyo bigaragaza ko ari we noneho wahindutse mushya

akaba afite gukora indirimbo zigaragara mo ibijyanye na agakiza ndetse akaba yarabyise SPIRIT and VALUES.

Akaba afite indirimbo iri hafi yitwa UWO WARUZI akaba ari muri imwe mundirimbo nyinshi afite, iyi ikaba ishingiye kuri byinshi yavuzweho ko ashobora kuba yari agiye kwiyahura ndetse hagaragara ko afite gushakwa akanaganirizwa ariko muri we akumva ko afite kumenyesha abakunzi be ibyo byose ko ari ibyo abantu bibwira

Gusa akagaruka ku abantu basigaye bafata itangazamakuru cyangwa Media mu ndimi zamahanga ko atari urukiko rwo kuza ngo ugaragarizeho guhangana cyangwa kumva ko ariho yakaje kugaragariza uko amerewe.

kandi ngo abakunzi be arabakunda cyane kandi akomeje kubategurira byinshi byiza kugirango akomeze gutangaza byinshi bimurimo.

Kandi ibi byose kuba abikora abifatira kuri Meddy kuko amubera ikitegererezo cye kandi akaba amushimira ko ariwe wamuhumuye amaso yo kuba yamenya byinshi bimurimo kandi by’ingenzi.