Umunota ku munota: Amavubi yanganyije na Nigeria

1165

Nigeria yakuye inota rimwe kuri Sitade Amahoro nyuma yo kunganya n’u Rwanda mu mukino wa kabiri wo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025 muri Maroc, AFCON Qualifiers 2025 Maroc.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024 nibwo u Rwanda rwari urwa kabiri mu itsinda D rwari rwakiriye Nigeria yari iya mbere muri iri tsinda.

N’ubwo u Rwanda rutahabwaga amahirwe yo kwivana imbere ya Nigeria ifite abakinnyi bakomeye ariko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino watangiye Amavubi agerageza guhana neza umupira mu kibuga hagati, akanyuzamo agasatira izamu rya Nigeria nk’aho ku munota wa karindwi w’umukino, Mugisha Bonheur yabonye amahirwe yo gutsindisha umutwe ku mupira waruvuye muri koruneri gusa awutera hejuru.

Amavubi yakomeje gukina neza mu gihe Nigeria yagerageza kwihutisha umupira isatira izamu nu gihe yafataga umupira byanabyaye uburyo bukomeye bwahushijwe na Ademola Lookman ku munota wa 16 w’umukino.

Kuva ku munota wa 25, Nigeria yatangiye kwiharira umupira ndetse ikinira cyane imbere y’izamu ry’Amavubi byatumye amakosa atangira kuba menshi.

Ibi byabyariye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad ikarita y’umuhondo ku munota wa 26 ku ikosa rikomeye yarakoreye Samuel Chukuweze.

Nigeria yasatiraga izamu ry’Amavubi mu buryo bukomeye yaje kongera guhusha igitego ku munota wa 39 nyuma y’umupira warutewe neza na Victor Boniface maze ukubita umutambiko w’izamu, Niyomugabo Claude ahita awukuraho neza.

Mu minota 40 y’umukino, Amavubi yongeye kwiyuburura Nigeria yongera gushaka uko yabona igitego byanabyaye uburyo Mugisha Bonheur yabonye bwo gutera ishoti umupira awutera hejuru ku munota wa 44b na Nshuti Innocent abona uburyo bwo gutsinda nyuma yaho gato umupira awutera hejuru.

Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota ine ariko ntiyagira icyo imarira amakipe yombi, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa.

Saa kumi zirenzeho iminota 11 nibwo igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye, umutoza wa Augustine Owen Eguavoen yahise akora impinduka avanamo Samuel Chukuweze na Victor Boniface ashyiramo Simon Moses na Victor Osimhen.

Izi mpinduka za Nigeria zari zije kongera imbaraga mu buryo bw’ubusatirizi dore ko hari havuyemo ba rutahizamu hakajyamo abandi ba rutahizamu.

Ku munota wa 53, Nigeria yabonye uburyo bukomeye ku mupira warucomekewe neza Oluwafisayo Faruq Dele-Bashiru ariko umuzamu w’Amavubi Ntwali Fiacre arahagoboka umupira awukuzamo ikirenge.

Umutoza w’Amavubi yahise akora impinduka akuramo Mugisha Gilbert ashyiramo Gueulette Leopold Marie.

Ku munota wa 67, Kwizera Jojea yongeye kubona uburyo bwiza bwo gutera mu izamu gusa umupira awutera hanze.

Nigeria yabonye amahirwe ku munota 70 ariko Fiacre akuramo umupira warutewe neza na Ademola Lookman yongera no gukuramo umutwe warutewe na Victor Osimhen ku munota wa 73.

Nigeria yongeye gukora impinduka, havamo Onyinye Ndidi na Oluwafisayo Faruq Dele-Bashiru hajyamo Rafael Onyedika na Frank Onyeka.

Umutoza Torsten Frank Spittler w’Amavubi nawe yakoze impinduka umukino wenda kurangira akuramo Kwizera Jojea na Nshuti Innocent ashyiramo Ruboneka Bosco na Gitego Arthur.

Impinduka zabayeho ku mpande zombi ntacyo zatanze kuko umukino warangiye amakipe aguye miswi y’ubusa ku busa.

Uyu mukino ukaba wanitabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

U Rwanda rwakomeje kuba urwa kabiri n’amanota 2 mu itsinda D mu gihe Nigeria ari iya mbere n’amanota 4.

Kuri uyu wa kabiri saa tatu z’ijoro Benin irakira Libya mu mukino w’umunsi wa kabiri wo muri iri tsinda.

Umukino wa mbere Libya yanganyije n’u Rwanda igitego 1-1 naho Benin itsindwa na Nigeria ibitego 3-0.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Nigeria
Perezida w’u Rwanda Kagame Paul ni umwe mu bitabiriye uyu mukino