Umuvangamuziki (Disk Jockey), akaba n’umuhanga mu gutegura indirimbo mu buryo bw’amajwi (Record producer) wo muri Nigeria uzwi nka DJ Neptune yashyize hanze Album ya gatatu igaragaraho umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie.
Imohiosen Patrick wamenyekanye nka DJ Neptune yashyize hanze Album yise ‘Greatness III’ kuri uyu wa gatanu tariki 6 Nzeri 2024.
Album ‘Greatness III’ ije ijurikira ‘Greatness II’ yasohotse muri 2021 na ‘Greatness’ yasohotse muri 2018.
Kuri iyi Album nshya ya DJ Neptune hagaragaraho indirimbo 14 yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Joeboy, Ruger, Ice Prince, Ajebo Hustlers, Qing Madi, Bayanni, Magnito, Kaligraph Jones, Soundz, Savage, Erigga, Shoday, Olivetheboy, LAX, Ayanfe, Joshua Baraka, Kidd Carder na Bruce Melodie.
Bruce Melodie agaragara mu ndirimbo yitwa ‘Forever’ yahuriyemo na Bayanni.
Bruce Melodie abaye undi muhanzi w’umunyarwanda ukoranye na DJ Neptune nyuma ya Kenny Sol baherutse gukorana indirimbo yitwa ‘No one’.