Basketball: Amakipe y’u Rwanda yatangiye neza mu gikombe cy’Afurika

790

Amakipe y’u Rwanda mu bangavu no mu ngimbi yatangiye yitwara neza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kiri kubera muri Afurika y’Epfo, FIBA U18 Afrobasket.

Kuri uyu wa mbere tariki 2 Nzeri 2024 abangavu b’u Rwanda bakinnye umukino wa mbere na Afurika y’Epfo.

N’ubwo Afurika y’Epfo yariri imbere y’abafana bayo ntibyayibujije kwandagazwa n’u Rwanda maze ruyitsinda amanota 102-39.

Muri uyu mukino, Nibishaka Bridgitte ukinira u Rwanda yabashije gukora ibizwi nka ‘double double’ kuko yatsinze amanota 25, akora rebounds 16.

Mu bangavu, u Rwanda ruri mu itsinda A, rurikumwe muri iri tsinda na Tunisie, Afurika y’Epfo na Cameroun.

Nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga tariki 5 Nzeri 2024 naho umukino wa gatatu ruwukine tariki 8 Nzeri 2024.

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nzeri nibwo ingimbi z’u Rwanda nazo zakinnye umukino wazo wa mbere, nazo zahuye n’Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwitwaye neza muri uyu mukino rubifashijwemo na Kayijuka Dylan Lebson wakoze ‘double double’ kuko yatsinze amanota 25 na rebounds 14 maze rutsinda Afurika y’Epfo amanota 81-64.

Ikipe y’u Rwanda mu ngimbi yisanze mu itsinda C aho iri kumwe na Maroc, Afurika y’Epfo na Zambia.

U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri tariki 6 Nzeri 2024, rukazakina na Maroc naho umukino wa gatatu ruzawukine na Zambia tariki 9 Nzeri.

Kayijuka Dylan Lebson watsindiye u Rwanda amanota menshi mu ngimbi
Nibishaka Brigitte watsindiye u Rwanda amanota menshi mu bangavu