Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko Yago Pon Dat uherutse gutangaza ko yerekeje mu Bugande ahunze agacitso k’abantu bashakaga kumwica mu Rwanda yarakurikiranyweho ibyaha biremereye.
Ibi Dr. Murangira yabitangaje mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024.
Dr Murangira yavuze ko Yago yahunze mu gihe RIB yaritangiye kumukurikiranaho ibyaha birimo ivanguramoko no kubiba amacakubiri.
Yagize ati,”Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”
Mu minsi mike ishize nibwo Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat wamenyekanye nk’umunyamakuru nyuma akinjira no mu muziki yatangaje ko ahunze u Rwanda kubera agatsiko k’abantu bashakaga kumwica.
Ubutumwa Yago yashyize ku mbugankoranyambaga ze bwaragiraga buti,”Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Hashize iminsi Yago avugwa mu makimbirane n’abahanzi, abanyamakuru, n’ibindi byamamare byo mu Rwanda aho avuga ubugome benshi muri abo bamukoreye n’uburyo batigeze bishimira iterambere rye bagahora bashaka kumusubiza hasi.
Yago yamenyekanye nk’umunyamakuru ubwo yakoreraga igitangazamakuru cya Radio/TV 10, nyuma yaje gusezera kuri iki gitangazamakuru maze agana ku muyoboro wa YouTube yise ‘Yago TV Show’ kuri ubu ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 600.
Mu Ukwakira 2022 nibwo Yago yinjiye mu muziki ku mugaragaro maze asohora indirimbo ya mbere yise ‘Suwejo’, nyuma yakoze izindi ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Original kopy’, ‘True Love’, ‘Ni wanee’ n’izindi.