Mama urwagasabo Umutesi Scovia mumarira menshi nibwo yagaragara nk’umunyantege nke gusa ahitamo gusezera ikinyamakuru yakoreraga nkabandi bose.

1054
Mama Urwagasabo

Umunyarwandakazi kandi akaba nimpirimbanyi y’imibereho myiza yumuturage ndetse akaba ari umubyeyi uharanira ikiza Umutesi Scovia uzwi kukazina ka mama urwagasabo

Ni umunyamakuru wakoreraga B&B (ikinyamakuru) akaba yaramaze gutandukana nicyo kinyamakuru ariko bikavugwa ko nawe afite ubushobozi bwo kujya kwikorera, yashinga televisiyo ntabwo abivuga ariko abicira amarenga

Umutesi_scovia kuri B&B

Ni umunyamakuru watangiye umwuga we muri 2011 nibwo yatangiye gukora imenyereza mwuga arikorera kukinyamakuru Pamalama, akaba avuga ko umunyamakuru afatiraho ikitegererezo ari uwitwa Solange Uwanone wahoze akorera Orenfor ubu akaba ari RBA akaba yamwigiyeho uko akora ibiganiro, icyo gihe yakoraga kuri Isango Star.

Umutesi Scovia yavutse muri 1986 avukira mu ntara y’uburasirazuba avuga ko mubuzima aribwo yagaragaye nkumunyantege nke kandi ibyo akaba yarabitewe nibyo yaramaze kubona nuburyo abantu babiha agaciro

Mama Urwagasabo

aho byari mugihe igihugu cyari mugihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 icyo gihe yaravuze ati “kumaso yange kuba hatembye amarira nuko ngiye muri zone yumunyantege nke kandi ntari umuntu ujya ucika intege gusa ntabwo abantu baziko umunyamakuru yaba umunyantegeye” ibyo yabivuze nyuma yo gusura urwibutso rwa jenocide rwa Gisozi nkumubyeyi bimutera agahinda gakomeye asuka amarira kubwo agahinda yaragize.

Akaba ari umwe mubanyamakuru bafashije byinshi abaturage ndetse nizindi ngeri zitandukanye aho arumwe mubatumye habaho kwivuriza kuri mitueli umuntu aho ageze hose kuko mbere wivurizaga aho wayifatiye kandi akaba ari mubasesenguye ibirego nka Happiness case ndetse nibya prince Kid ndetse akaba arumwe mubanyamakuru bake babashije kugera murugamba rwa M23 akabasha gukorera inkuru muba M23.

ikindi numwe mubanyamakuru bakunda poliki kandi akaba yarabashije gusesengura ndetse no kugaragaza byinshi kuri Politiki yigihugu.

ubu nyuma yo kuva kukinyamakuru B&B akaba yemeje ko agiye gukomeza kwikorera kuri Mama w’urwagasabo kandi ashimira abakunzi be ko ibyo bamwifuriza byo kuba yashinga televiziyo na Radiyo abikunze kandi biramutse bibaye nabyo yabyakira.