spot_img

NESA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bwa amashuri haciye igihe batangaje ko abanyeshuri bose biga bacumbikirwa ndetse nabandi bose mugihugu uko ingenga bihe y’umwaka izagenda none  kuri uyu wa 26 kanama 2024 nibwo yongeye no kumenyesha abanyeshuri bose uko bazasubira kumashuri mu itangira ry’umwaka wamashuri  wa 2024-2025 ko bazatangira ku wa 06 Nzeri 2024.

Ibi ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi babitangaje ko ingendo zizatangira guhera kuwa 06 Nzeri kugera kuwa 09 Nzeri 2024.

NESA yatangaje ingendo z’abanyeshuri

NESA ikaba yakomeje no kumenyesha abashinzwe inshingano mubyo gutwara abant n’ibintu ko bagomba kwigengesera kugirango umwana wese uzaba ukeneye kujya aho yigira babibafashamo nk’nshingano

Yongera kwibutsa na ababyeyi ko bafite guha ibikoresho byose umwana akeneye harimo na amafaranga y’urugendo azabafasha mugusubira kumasomo yabo

kandi Abayobozi bibigo bya amashuri barasabwa kwitegura neza kwakira abanyeshuri bakoresha amasuku mu bigo byabo , banategura uko abanyeshuri bazabaho muburyo bwiirire.

NESA ikaba imenyesha abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali ko mu rwego rwo koroherezwa ingendo bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali Pele stadium i Nyamirambo kd ko nta munyeshuri wemerewe kuza kumunsi utandukanye nuwo ikigo yigaho kizagenderaho.

Check out other tags:

Most Popular Articles