Ikipe y’igihugu ya Hungary y’abari n’abategarugori muri basketball yegukanye Irushanwa ry’Ijonjora ry’Ibanze ry’Igikombe cy’Isi mu Bari n’Abategarugori kizaba muri 2026, FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament, itsinze Senegal ku mukino wa nyuma.
Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 nibwo hasozwaga ku mugaragaro FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament hakinwa umukino wa nyuma wahuje Hungary na Senegal.
Hungary yageze ku mukino wa nyuma isezereye Great Britain naho Senegal yahageze nyuma yo gusezerera u Rwanda.
Aya makipe yagiye guhura aziranye kuko yari no mu itsinda rimwe rya C, umukino wo mu itsinda wari warangiye Senegal itsinze Hungary amanota 63-61.
Umukino wa nyuma watangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba muri BK Arena, Senegal yatangiye igerageza gutsinda dore ko ari nayo yabanje kubona amanota abiri ya mbere gusa Hungary nayo ntiyakoraga ikosa.
Agace ka mbere karangiye amakipe yombi ari gukubaba, karangiye Hungary iyoboye n’amanota 13 kuri 12 ya Senegal.
Mu gace ka kabiri, Hungary yongereye ikinyuranyo, yagatsinzemo amanota 20 naho Senegal itsinda amanota 14, igice cya mbere cyarangiye Hungary ifite amanota 33 kuri 26 ya Senegal.
Mu gace ka gatatu niho Hungary yahise isiga Senegal mu buryo bugaragara, muri aka gace yatsinzemo amanota 16 naho Senegal itsinda amanota 8 gusa.
Mu gace ka kane, Senegal yagerageje kugaruka mu mukino ariko yisama yasandaye, muri aka gace, Senegal yatsinze amanota 13 naho Hungary itsinda 14.
Umukino muri rusange warangiye Hungary itsinze 63 kuri 47 ya Senegal yegukana insinzi ityo.
Kimwe mu byo Hungary yarushije Senegal muri uyu mukino ni rebounds, ibi yabifashijwemo by’umwihariko na Bernadette Hatar wakoze rebounds icyenda muri 43 Hungary yakoze.
Ikindi cyatanze itandukaniro kuri uyu mukino ni uko Hungary yari nziza mu gutsinda (Shooting) yaba amanota abiri n’amanota atatu, ku ijanisha rya 47.2% Hungary yatsinze amanota abiri yagerageje gutera naho amanota atatu yayatsinze ku ijanisha rya 27.3%.
Ku ruhande rwa Senegal, mu nshuro 45 yagerageje gutsinda amanota abiri byakunze inshuro 18, ushyize ku ijanisha ni 40% naho mu nshuro 11 yagerageje gutsinda amanota atatu, inshuro imwe gusa niyo byakunze, ku ijanisha ni 9.1%.
Indi mpamvu yo gutsindwa kwa Senegal yagaragajwe ni umutoza wayo Otis Hughley Jr. mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’umukino yavuze ko abakinnyi be bari banananiwe dore ko batamenyereye guhangana ku rwego nk’uru.
Uyu mutoza, yavuze ko ikipe yazanye i Kigali irimo abakinnyi batatu gusa bari basanzwe mu ikipe y’igihugu, bityo ko ntawabaveba ku musaruro bagize dore ko ntanuwakekaga ko bagera ku mukino wa nyuma kuko batari bamenyeranye bihagije.
Reka Lelik ukinira Hungary niwe wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri iri rushanwa.
Murekatete Bella wakiniraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda irushanwa rye rya mbere yabashije kuza mu ikipe y’irushanwa irimo Reka Lelik na Virag Kiss bombi bo muri Hungary, Holly Winterburn wo muri Great Britain na Ndioma Kane wo muri Senegal.