Umukinnyi wa Filme Irene Pancras Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi akomeje kuvugisha benshi aho ari mu biruhuko i Dubai n’umuhungu we.
Uyu mugore uri i Dubai n’umuhungu we aho bagiye mu kiruhuko avuga ko atangazwa nuko aho ageze hose abona abantu bamutangarira.
Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania uri Duabi, yavuze ko uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri iki gihugu wamamaye nka Oprah na we atungurwa n’uburyo abantu bamutangarira akaba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga kandi amarafaranga arya atari ayabo.
Ati “abantu benshi bibaza uburyo ndyamo ubuzima, ariko na bo bakwiye kurya ubuzima mu buryo bashoboye kugira ngo bashyire ubwenge bwa bo ku gihe kugira ngo bategure ahazaza ha bo.”
Oplah ni umwe mu bagore bakunze kugaragara batemberera mu bihugu bitandukanye kandi bakajya ahantu hahenze,akaba ari ni umugore bivugwa ko kuba yarabanye n’umugabo ndetse akaba ari n’umubyeyi w’abana bidakuraho kuba akundwa n’abagabo ku rwego rwo hejuru kubera uburanga bwe budasaza kandi burangaza benshi.