Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori muri Basketball yatsinze umukino wayo wa kabiri mu Irushanwa ry’Ijonjora ry’Ibanze ryo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026, FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments, itsinda Argentine amanota 58-38.
Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kanama 2024 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda D muri FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments, umukino wa mbere u Rwanda rwari rwatsinze Lebanon amanota 80-62.
Mu mukino wa kabiri u Rwanda rwagombaga guhura na Argentine muri BK Arena ari naho imikino yose iri kubera, Argentine nayo umukino wa mbere yawutsinze Great Britain amanota 53-47.
Amakipe yombi yaje gukina abizi neza ko gutsinda umukino biyahesha gukomeza mu kiciro gikurikiyeho cyo gukuranwamo.
Umukino watangiye saa mbiri z’ijoro muri BK Arena aho wanitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME, Madamu Jeannette KAGAME na Minisiteri wa Siporo mushya NYIRISHEMA Richard.
Mu gace ka mbere u Rwanda rwakarangije ruyoboye umukino n’amanota 20-13.
Agace ka kabiri karanzwemo no kurumba kw’amanota mu buryo bukomeye aho karangiye Argentine itsinze amanota 9 gusa ku manota 7 y’u Rwanda, ibi byatumye igice cya mbere kirangira u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 27-22.
Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwongeye kuzamuka mu manota dore ko rwatsinzemo amanota 18 naho Argentine itsindamo amanota 7 gusa.
Ibi ni nako byagenze mu gace ka kane, u Rwanda rugatsinda ku manota 13-7, umukino warangiye u Rwanda rubonye insinzi ku manota 58-38 ndetse ruhita rubona itike ya 1/2 k’irangiza.
MUREKATETE Bella yongeye kuba umukinnyi witwaye neza mu mukino, yatsinze amanota 18 ndetse akora rebounds 18 mu mukino, yakoze ibizwi nka Double Double muri Basketball.
Mbere y’uyu mukino, hari habaye undi mukino wo muri iri tsinda rya D aho Great Britain yatsinze Lebanon amanota 77-72.
U Rwanda ruyoboye iri tsinda n’amanota ane, rukurikiwe na Argentine ifite amanota 3, Great Britain nayo ni ifite amanota 3 naho Lebanon ifite amanota 2.
Kuri uyu wa kane tariki 22 Kanama 2024 harakinwa imikino ya nyuma y’amatsinda aho Argentine izahura na Lebanon saa kumi n’imwe z’umugoroba naho u Rwanda rukazakina na Great Britain saa mbiri z’ijoro.
Mu rindi tsinda rya C naryo riri gukinira i Kigali, ikipe y’igihugu ya Senegal yamaze kubona itike ya 1/2 k’irangiza kuko yatsinze imikino ibiri.
Senegal iyoboye iri tsinda n’amanota 4, ikurikirwa na Hungary ifite amanota 3, hagakurikiraho Brazil ifite amanota 3 na Philippines ifite amanota 2.
Kuri uyu wa kane iri tsinda naryo rirakina imikino ya nyuma, saa tanu z’amanywa Senegal izakina na Philippines naho saa munani z’amanywa Brazil yisobanure na Hungary.