Abapolisi batatu biciwe mu kurasana
Abapolisi batatu bishwe barashwe muri leta ya Kentucky muri Amerika, ubwo bageragezaga gutanga urupapuro rwo guta muri yombi umugabo ushinjwa gukora ihohotera ryo mu rugo.
Polisi yafunze umugabo ucyekwa w’imyaka 49 nyuma y’uko kurasana.
John Hunt, umukuru wa polisi mu karere ka Floyd, yavuze ko abapolisi bahuye n'”ukuzimu nyako” ubwo bageraga ku rugo rw’uwo mugabo.
Abandi bantu bane bakomerekeye aho byabereye i Allen, umujyi muto uri mu gace k’imisozi miremire k’uburasirazuba bwa Kentucky, utuwe n’abantu 166.
Abo bapolisi bapfiriye mu kurasana ku wa kane nijoro batangajwe ko ari Kapiteni Ralph Frasure, William Petry na Jacob Chaffins, wakoreshaga imbwa.
K9 Drago, imwe mu mbwa Chaffins yakoreshaga, na yo yapfuye.
Kapiteni Frasure yari amaze imyaka 39 ari muri polisi yo mu mujyi wa Prestonsburg muri Kentucky.
Polisi yaho yavuze ko muri iyo myaka yakoze akazi “mu cyubahiro n’ikuzo kugeza ku isegonda rya nyuma”.
Abo bapolisi baguye mu rufaya rw’amasasu ubwo bajyaga ku nzu yo ku muhanda wa Main Street, mbere gato ya saa moya z’ijoro (19h) ku isaha yaho.
Kurasana byarakomeje mu gihe kigera ku masaha hafi atatu, mbere yuko ucyekwa, Lance Storz, afatwa, amaze kwishyikiriza polisi nyuma y’ibiganiro byarimo n’abo mu muryango we.
Yarezwe ibyaha bibiri byo kwica umupolisi, ibyaha bitanu byo kugerageza kwica umupolisi, icyaha kimwe cyo kugerageza kwica n’icyaha kimwe cyo mu rwego rwa mbere cyo kugaba igitero ku nyamaswa iri mu kazi.
Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, Guverineri wa leta ya Kentucky Andy Beshear yagize ati: “Iki ni igitondo kigoye ku mutungo duhuriyeho”.
“Akarere ka Floyd n’abatabazi bacu b’intwari bagenda mu b’imbere bagize ibyago byahitanye ubuzima mu ijoro ry’ejo”.
Polisi yo muri Kentucky irimo gukora iperereza kuri uko kurasana.