Edouard Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe

820

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2024 hasohotse itangazo ryemeza Edouard NGIRENTE Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma nshya.

Ibi byemejwe mu itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, aho ryavugaga ko Dr Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda.

Muri manda ishije ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yatangiye muri 2017 nibwo Dr Ngirente yagiriwe ikizere akagirwa Minisitiri w’Intebe.

Nyuma y’uko muri Nyakanga 2024, Perezida Paul KAGAME atorewe indi manda y’imyaka itanu, akabirahirira tariki 11 Kanama 2024, Guverinoma yahise iseswa.

Nyuma y’iminsi ibiri nibwo Perezida Kagame yongeye kugirira ikizere Dr Ngirente yongera kumugira Minisitiri w’Intebe.