Diyosezi ya Butare yaragijwe Umwepisikopi mushya

1285
Padiri Ntagungira Bosco yagizwe Umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Butare

Padiri Ntagungira Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis yo muri Arikidiyoseze ya Kigali yagizwe Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare asimbuye Myr Rukamba Philippe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Kanama 2024 nibwo hasohotse ibaruwa iturutse Vatikani ivuga ko Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Myr Rukamba Philippe wasabye kujya mu kiruhuko k’izabukuru.

Myr Philippe Rukamba akaba yarabaye Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare mu 1997.

Iyi baruwa yavugaga ko kandi Padiri Ntagungira Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis ariwe wagizwe Umwepisikopi w’iyi Diyoseze.

Padiri Ntagungira abaye Umwepisikopi wa gatatu wa Diyoseze ya Butare nyuma Nyakwigendera Myr Jean Baptiste Gahamanyi na Myr Philippe Rukamba.

Myr Philippe Rukamba wari Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare yagiye mu kiruhuko k’izabukuru
Padiri Ntagungira Bosco yagizwe Umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Butare