Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Police FC ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, FERWAFA Super Cup 2024, kuri penaliti 6-5 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kanama 2024 nibwo hakinwaga umukino wa Super Cup utangiza umwaka wa shampiyona uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona giheruka n’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka.
Muri uyu mwaka, uyu mukino wahuzaga APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona na Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino wasifuwe na ISHIMWE Jean Claude uzwi nka Cucuri watangiye saa cyenda z’umugoroba.
Umukino watangiye umupira ukinirwa mu kibuga hagati gusa ikipe ya Police FC ikanyuzamo igasatira izamu rya APR FC.
Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko ntiyabubyaza umusaruro, nko ku munota wa 13, umuzamu Pavelh Ndzila yashatse gukinisha umupira igituza ariko umupira uramucika, habaye ba myugariro ubundi igitego cyaro cyabazwe.
Ku munota wa 39, Police FC yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe HAKIZIMANA Muhadjili. Muhadjili yateye kufura maze ku bw’amahirwe make ifata igiti k’izamu.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye maze amakipe yombi ajya kuruhuka anganyije 0-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje kunaniranwa bituma abatoza ku mpande zombi batangira gukora impinduka.
Ku munota wa 75 umutoza Darko Novic wa APR FC yakoze impinduka avanamo MUGISHA Gilbert ‘Barafinda’ na Victor Mbaoma ashyiramo Mamadou Sy na Richmond Lamptey.
Ibi byatumye NIYIBIZI Ramadhan wakinaga mu kibuga hagati ahita ajya ku ruhande rw’ibumoso naho Lamptey asanga mu kibuga hagati RUBONEKA Jean Bosco na Dauda Yussif Seidu.
Umutoza wa Police FC MASHAMI Vincent nawe yahise akora impinduka maze avanamo Abubakar Jibrin Akuki ashyiramo IRADUKUNDA Simeon.
Impinduka ku mpande zombi ntacyo zigeze zimara byatumye ku munota wa 90 mbere y’uko bongeraho iminota ine y’inyongera hongera kubaho impinduka.
Ku ruhande rwa APR FC havuyemo NIYIBIZI Ramadhan na DUSHIMIMANA Olivier ‘Muzungu’ hajyamo TUYISENGE Arsène na Aliou Souané naho ku ruhande rwa Police FC havamo KIRONGOZI Richard hajyamo MUGISHA Didier.
Ibi ariko ntibyakuyemo ko umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 ubundi hahita hiyambazwa penaliti.
Umuzamu NIYONGIRA Patience wa Police FC yakuyemo penaliti ebyiri muri zirindwi APR FC yateye harimo iya Aliou Souané n’iya Richmond Lamptey bihesha ikipe ya Police FC gutsinda kuri penaliti 6-5.
Penaliti Police FC yahushije ni iyatewe na Issah Yakubu, aho yayiteye hejuru.
Umwaka ushize n’ubundi ikipe ya APR FC yatakaje iki gikombe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0.