Volleyball: U Rwanda rwavanye icyubahiro muri Uganda

692

Amakipe ya RRA WVC na REG VC yahagarariye u Rwanda neza mu irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na KAVC yo mu Bugande ryitwa NSSF KAVC International Cup 2024 atahana ibikombe.

Iri rushanwa ryabaye hagati ya tariki 2-4 Kanama 2024 ribera mu nzu y’imikino ya Lugogo.

Mu bagabo, igikombe cyatwawe na REG VC itsinze APR VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 (25-23, 25-20, 25-21).

Indi kipe yari yagiye ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ni Kepler VC, iyi yo yaviriyemo muri 1/4 ikuwemo na APR VC.

Umugande Angilo Nespal Gideon usanzwe ukinira REG VC niwe wahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana igikombe.

Mu bari n’abategarugori, RRA WVC yatwaye igikombe itsinze Police WVC nayo yo mu Rwanda amaseti 3-2 (25-21, 16-25, 25-23, 17-25, 15-10).

Indi kipe yagiye muri iri rushanwa ihagarariye u Rwanda ni APR WVC, iyi yavuyemo muri 1/2 ikuwemo na RRA WVC.

APR WVC yatahanye umwanya wa gatatu itsinze KAVC WVC B yo mu Bugande amaseti 3-1 (25-16, 21- 25, 25-17, 25- 23).

Nzamukosha Olive ukinira RRA WVC niwe wahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa.

NSSF KAVC International Cup ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ikipe ya KAVC yo mu Bugande, muri iri rushanwa hatumirwamo amakipe yo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri iyi nshuro hari hitabiriye amakipe yo mu Bugande, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo mu kiciro cy’abagabo no mu bari n’abategarugori.

Ibyishimo bya RRA WVC nyuma yo kwegukana igikombe cya NSSF KAVC International Cup 2024
REG VC niyo yegukanye NSSF KAVC International Cup 2024 mu bagabo