Haruna mu ntebe ya Cyami: Udushya dutanu twaranze ‘Rayon Day 2024’

1184

Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kanama 2024 nibwo habaye umunsi ngarukamwaka utegurwa na Rayon Sports uzwi nka ‘Rayon Day’ cyangwa ‘Umunsi w’Igikundiro’.

Uyu munsi wabaga ku nshuro yawo ya gatanu wari watumiwemo ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania nk’ikipe bagombaga gukina umukino wa gishuti.

Umukino niwo wasoje ibikorwa byose by’umunsi, warangiye Azam FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na kapiteni Lusajo Mwaikenda ku munota wa 56 w’umukino.

Kuri iyi nshuro, ni ubwambere ikipe yatsinze uyu mukino yahawe igikombe, Azam FC yahise iba ikipe ya mbere yegukanye Choplife Cup 2024.

Igikombe cya Choplife 2024

Mu bindi bikorwa byaranze uyu munsi ni akarasisi kakozwe n’abafana ba Rayon Sports, kwerekana abakinnyi ba Rayon Sports bazakoreshwa mu mwaka w’imikino ugiye kuza haba mu ikipe y’abagabo no mu bari n’abategarugori ndetse na Azam FC yaboneyeho umwanya wo kwerekana abakinnyi bayo.

Azam FC yerekanye abakinnyi bayo

Ubundi uyu munsi wari wateganyijwe kubera kuri Sitade Amahoro nyuma biza kudakunda byatumye ubera kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pelé (Kigali Pelé Stadium) i Nyamirambo.

Nyuma y’ibikorwa bitandukanye byaranze uyu munsi, AMAKURUMASHYA yaguteguriye udushya dutanu twaranze ‘Rayon Day’

Ubwitabire buri hejuru

Abafana bari benshi muri Kigali Pelé Stadium

 

N’ubwo ntabarura rusange ryakozwe ku bijyanye n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo hamenyekane ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda, mu bigaragara Rayon Sports iza imbere y’andi makipe, ibi bikomeza gushimangirwa ku mikino itandukanye byaba kuri ‘Rayon Day’ bikaba ibindi.

Abakunzi n’abafana ba Rayon Sports bari uruvunganzoka bitabiriye ‘Umunsi w’Igikundiro’ kuri Kigali PelĂ© Stadium dore ko n’umunsi wagiye kugera amatike yamaze gushira.

N’ubwo iyi kipe itabashije kugira igikombe itwara mu bikombe by’ingenzi bikinirwa hano mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino, ntibyabujije abafana kuza kuyigwa inyuma kuri uyu munsi ndetse bambaye imyenda mishya iheruka gutangaza ko izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Azam yageneye impano Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME. 

Azam FC yageneye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME impano imushimira imiyoborere myiza

Azam FC yo muri Tanzania nk’ikipe yari yatumiwe yafashe umwanya maze igenera Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME impano y’umwambaro wa Azam FC wanditseho ‘Kagame’, iyi mpano yashyikirijwe Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

Azam FC yahaye iyi mpano Perezida Kagame mu rwego rwo kumushimira imiyoborere myiza ndetse n’umubano uhamye u Rwanda rufitanye na Tanzania.

Haruna yaje mu ntebe ya cyami

Haruna Niyonzima yaserutse mu ntebe ya Cyami

Haruna Niyonzima uherutse kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka 17 yaserutse mu ntebe ya Cyami.

Ubwo berekanaga abakinnyi, Haruna wanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje ateruwe mu ntebe ya Cyami.

Muhire Kevin yakomeje kuba kapiteni wa Rayon Sports

Muhire Kevin niwe kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka w’imikino ugiye kuza

Muhire Kevin uri mu bamaze igihe kinini muri Rayon Sports ndetse uzwiho kuyikunda cyane dore ko anitwa ‘umwana w’ikipe’ yongeye kwemezwa nka kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka w’imikino ugiye kuza.

Muhire yari kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, iki gitambaro yagifashe mu mikino yo kwishyura ubwo Rwatubyaye Abdul yaramaze kugenda.

Mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Rayon Sports yaguze abakinnyi bakuru barimo Haruna Niyonzima na Ombolenga Fitina wavuye muri APR FC, ibi byatumye benshi bibaza uzaba kapiteni wa Rayon Sports.

Kuri ‘Rayon Day’ izo mpaka zashize kuko byemejwe ko Muhire Kevin akomeza kuba Kapiteni ndetse ubwo yaserukaga yaje aherekejwe na robot.

Abahanzi basusurukije abitabiriye uyu munsi

Platini P ari mu basusurukije abafana bitabiriye ‘Rayon Day’

Abahanzi bari bateguwe kuri uyu munsi basusurukije abafana biracika. Guhera kuri Bushali, Platini P n’abana babarizwa muri Sherie Silver Foundation baririmbye nyuma y’igice cya mbere.

Muri rusange ‘Umunsi w’Igikundiro’ wagenze neza ku bakunzi ba Rayon Sports ndetse benshi barawishimiye gusa basigarana amatsiko yo kumenya uko ikipe yabo izitwara muri shampiyona dore ko yanatsinzwe na Azam FC kuri uyu munsi.

Rayon Sports y’abari n’abategarugori
Rayon Sports y’abagabo