REG VC yabuze iseti y’impozamarira, Police WVC igera ku mukino wa nyuma wa Liberation Cup 2024 

840

Umunsi wa kabiri w’irushanwa rya volleyball ryo Kwibohora wasize Kepler VC igeze ku mukino wa nyuma mu bagabo naho Police WVC igera ku mukino wa nyuma mu bari n’abategarugori.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 nibwo hakinwaga imikino ya 1/2 y’irushanwa ryo Kwibohora muri volleyball.

Mu bari n’abategarugori ikipe ya Police WVC yahuye na RRA WVC, umukino woroheye Police WVC inafite igikombe giheruka kuko yawutsinze ku maseti 3-1 (25-21, 19-25, 25-20, 25-17).

Police WVC yahise isanga APR WVC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibohora riri kuba ku nshuro yaryo ya kabiri.

Mu bagabo, Kepler VC yacakiranaga na REG VC.

Kepler VC y’umutoza NYIRIMANA Fidele yanongeyemo abakinnyi bakomeye barimo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, DUSENGE Wicklif n’umugande Malinga Kathbrat bose bavuye muri Gisagara VC yatsinze byoroshye cyane REG VC amaseti 3-0 (25-15, 25-13, 25-18).

Ubwo bari mu iseti ya mbere ari amanota 11 ya Kepler VC kuri 6 REG VC umuriro wabuze ubugira kabiri muri Petit Stade ariko ukongera ukagaruka nyuma y’umwanya muto.

REG VC yagerageje gusaza umutwe imbere ya Kepler VC yariri mu bihe byayo ariko biba iby’ubusa ibura n’iseti y’impozamarira.

Kepler VC yageze ku mukino wa nyuma isanzeyo Police VC yakuyemo APR VC muri 1/2 ari nayo yarifite igikombe giheruka.

Kuri iki Cyumweru imikino iratangira saa 11:00 z’amanywa hakinirwa umwanya wa gatatu mu bari n’abategarugori, umukino urahuza Ruhango WVC na RRA WVC.

Imikino irakomeza hakinwa umwanya wa gatatu mu bagabo urahuza REG VC na APR VC ubundi hakinwe imikino ya nyuma irahuza APR WVC na Police WVC mu bari n’abategarugori na Police VC na Kepler VC mu bagabo.

Imikino yose itegerejwe muri Petit Stade i Remera.