‘Rayon Day’ yimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium

1076

Rayon Day yaritegerejwe kubera muri Sitade Amahoro tariki 3 Kanama 2024 yimuriwe muri Kigali Pelé Stadium kuri iyo tariki n’ubundi.

Ikipe ya Rayon Sports itegura ‘Rayon Day’ cyangwa ‘Umunsi w’Igikundiro’ yari yaramaze gutangariza abakunzi bayo ko uyu munsi ngarukamwaka uzabera muri Sitade Amahoro gusa kuri uyu wa gatandatu nibwo byemejwe ko uyu munsi wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium.

Umuvugizi wa Rayon Sports, NGABO Robben yavuze ko izi mpinduka zabayeho kuko hari ibitaragenze neza.

Izi mpinduka zahise zituma n’ibiciro by’amatike bihinduka, ibiciro byo kuri uyu munsi byabaye 5,000RWF ahasanzwe, 10,000RWF ahatwikiriye n’20,000RWF muri VIP.

Uretse uyu munsi wavanwe kuri Sitade Amahoro biravugwa ko n’umukino w’igikombe kiruta ibindi, FERWAFA Super Cup, uzahuza Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona nawo wamaze kwimurirwa kuri Kigali Pelé Stadium.