Umutoza mushya wa Rayon Sports, Robertinho, yageze mu Rwanda

982

Umutoza ukomoka muri Brazil uherutse kwemezwa nk’umutoza mukuru mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’ yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports ku wa mbere w’iki cyumweru asimbuye umufaransa Julien Mette watandukanye n’iyi kipe.

N’ubwo Robertinho yageze ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ntibyabujije abafana ba Rayon Sports kumwakirana ibyishimo.

Robertinho akigera mu Rwanda yavuze ko intego ari ukubaka ikipe ikomeye.

Yagize ati,”Ni umwanya wo gutegura ikipe ikomeye n’abakinnyi beza bo gutwara ibikombe.”

Yakomeje avuga ko yishimiye cyane kugaruka i Kigali ndetse ko yifuza ko abafana ba Rayon Sports bazamuba hafi nk’uko babigenje ubwo ahaheruka.

Robertinho aheruka muri Rayon Sports muri 2019, icyo gihe yatwaranye igikombe cya Shampiyona na Rayon Sports ndetse ayigeza muri 1/4 k’irangiza cya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports iheruka igikombe cya Shampiyona ubwo kuko ntirongera kugikozaho imitwe y’intoki.

Abafana ba Rayon Sports bishimiye Robertinho wagarutse muri iyi kipe
Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports, MUHAWENIMANA Claude (ikote ry’ubururu) n’umuvugizi wa Rayon Sports, NGABO Robben (Umupira w’umweru) nibo bakiriye Robertinho