Umuraperi Danny Nanone yasabwe gutanga indezo ku wundi mwana

874

Umugore wabyaranye na Danny Nanone umwana wa mbere, yongeye kumujyana mu nkiko asabira indezo umwana wa kabiri babyaranye umaze kugira umwaka umwe w’amavuko.

NTAKIRUTIMANA Mudathiru wamamaye mu muziki nka Danny Nanone yongeye kujyanwa mu nkiko na BUSANDI Moreen babyaranye umwana wa mbere amushinja kudatanga indezo ku mwana wa kabiri babyaranye.

Umwaka ushize nibwo Danny Nanone yarezwe na Moreen kudatanga indezo ndetse no kwanga kwiyandikishaho umwana aba bombi babyaranye.

Icyo gihe, Urukiko rwategetse Danny kuzajya atanga indezo y’ibihumbi 100 RWF ku kwezi.

Kuri iyi nshuro ikirego nk’iki Moreen yongeye kukijyana mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro avuga ko Danny Nanone yanze kwiyandikishaho umwana wa kabiri babyaranye umaze kugira umwaka umwe.

Moreen asaba ko Danny Nanone yakwiyandikishaho umwana wa kabiri babyaranye, agatanga indezo y’ibihumbi 200 RWF ku kwezi ndetse n’amafaranga y’ishuri. Aya mafaranga yaza yiyongera k’uyo atanga ku mwana wa mbere.

Ku ruhande rwa Danny Nanone avuga ko aya mafaranga ari menshi dore ko atanagira akazi gahoraho, agasaba ko Urukiko rwakunga aba bombi bidasabye imanza.

Danny Nanone kandi yemera kwiyandikishaho uyu mwana wa kabiri binyuze mu mategeko.

Danny Nanone ni umwe mu bahanzi b’agaraperi bameze neza muri iki gihe, akaba azwi ku mwihariko wo kuririmba urukundo mu njyaja yitwa iy’umujinya, Hip&Hop.

Danny Nanone yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Amanota’ aherutse gusohora, ‘My type’, ‘Confirm’, ‘Forever’, ‘Igikwiye’ n’izindi.