Uganda: Urubyiruko mu bwitabire buke rwatangije imyigaragambyo yo kurwanya ruswa

955

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 Police ya Uganda yaramukiye mu mihanda ya Kampala mu rwego rwo kurwanya imyigaragambyo yateguwe n’urubyiruko yo kurwanya ruswa.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko rwa Uganda binyuze kuri murandasi, igitekerezo cyari kivuye ku rubyiruko rwa Kenya rumaze hafi ukwezi kose ruri mu myigaragambyo.

Mu gutegura iyi myigaragambyo hakoreshwaga ijambo (Hashtag) rya #StopCorruption.

Ruswa ivugwa by’umwihariko muri iki gihugu ni iyo abanya-politike bakoresha umutungo wa Leta mu nyungu zabo bwite ari nayo mpamvu uru rubyiruko rusaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among kwegura kuri uyu mwanya.

Ibi bakaba babishingira kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, wagaragaje ko byibuze buri mwaka Uganda ihomba miliyari 10 z’amashilingi, anyerezwa n’abayobozi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yari yaburiye abashaka kwigaragambya ko ‘bisa nko gukina n’umuriro’.

Ibi ariko ntibyabujije ko kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, Urubyiruko rwa Uganda rwaramukiye mu myigaragambyo yo kurwanya ruswa.

Iyi myigaragambyo yariteganyijwe gutangira saa 09:00 za mu gitondo, igahagurukira ku kicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ya gariyamoshi (URC) i Kampala yerekeza ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Umubare w’abigaragambya ntabwo waje kuba munini kuko inzego z’umutekano zari zashyizwe henshi mu Mujyi wa Kampala, hari na bamwe batawe muri yombi.

Umutekano wakajijwe mu Mujyi wa Kampala mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo
Bamwe mu bagerageje kwigaragambya batawe muri yombi