Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bya Leta

852

Kuri uyu wa kabiri nibwo abanyeshuri basoje icyiciro rusange, amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Amashuri Nderabarezi n’ubuvuzi mu mwaka w’amashuri 2023/2024 batangiye ibizamini bya Leta.

Aba banyeshuri basaga ibihumbi 235 mu gihugu hose batangiye ibizamini kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024.

Ibizamini bya Leta by’uyu mwaka byatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, DUSENGIYUMVA Samuel hamwe na Minisitiri w’Uburezi, TWAGIRAYEZU Pascal.

Iki gikorwa kikaba cyabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Remera Protestant mu kagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro.

Mayor w’Umujyi wa Kigali, DUSENGIYUMVA Samuel yatangije ju mugaragaro ibizamini bya Leta
Minisitiri w’Uburezi, TWAGIRAYEZU Pascal yari mu Rwunge rusange rwa Remera Protestant gutangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta