Rayon Sports yagaruye Robertinho nk’umutoza mukuru

970
Robertinho ubwo aheruka muri Rayon Sports

Rayon Sports itarifite umutoza yatangaje Robertinho nk’umutoza wayo mushya, uyu mutoza ukomoka muri Brazil akaba agarutse muri iyi kipe nyuma y’imyaka 5.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi nka ‘Robertinho’ yaherukaga muri Rayon Sports muri 2019, icyo gihe ni nabwo Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, Robertinho yatoje Gor Mahia yo muri Kenya, Vipers SC yo muri Uganda yanayihaye itike yo mu matsinda ya CAF Champions Cup na Simba SC yo muri Tanzania bajyanye mu matsinda ya CAF Champions League.

Robertinho yishimiwe bikomeye n’abakunzi ba Rayon Sports dore ko ari nawe wagejeje iyi kipe mu 1/4 cya CAF Confederations Cup akaba ari nabwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yarigeze kuri uru rwego.

Robertinho afashe uyu mwanya asimbuye Umufaransa Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports.

Robertinho ubwo aheruka muri Rayon Sports