Perezida Joe Biden yatangaje ko ataziyamamaza mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 

866

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden wari watangiye ibikorwa byo kwiyamamaza yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuvana kandidatire ye mu matora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo 2024.

Joe Biden w’imyaka 81 yari yemejwe n’ishyaka ry’abademokarate (Democratic Party) ngo azongere kurihagararira mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ni amatora Biden yagombaga guhatanamo na Donald Trump uhagarariye ishyaka ry’Abarepubulikani (Republican Party).

Kuri iki Cyumweru nibwo bitunguranye Biden yasohoye itangazo avuga ko atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahubwo avuga ko agiye gukoresha imbaraga ze ngo arangize manda ye.

Biden yashimangiye ko ubwo yatorerwaga kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2020, icyemezo yishimira kuba yarafashe ari uguhitamo Kamala Harris ngo amubere Visi Perezida ndetse amutanga nk’umukandida wo kumusimbura mu matora.

Biravugwa ko Biden yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abo mu ishayaka rye kuko atitwaye neza mu biganiro mpaka yagiranye na Donald Trump muri Kamena.

Ibi bije nyuma y’aho ku wa kane w’icyumweru gishize, White House yatangaje amakuru ko Perezida Joe Biden yanduye COVID-19, iki gihe yari yagiye mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Las Vegas gusa yahise ajyanwa Delaware mu kato ndetse niho yagombaga gukomeza kuvurirwa.

Ku makuru yarasanzweho ni uko Joe Biden asanzwe arwaye indwara ya Parkinson, iyi ni indwara ifitanye isano n’ubwonko aho uyirwaye agaragaza ibimenyetso birimo kwibagirwa bya hato na hato, gusinzira bitunguranye, kubabara n’ibindi.

Ni iki gikurikiyeho muri Democratic Party? 

Nyuma y’uko Perezida Joe Biden akuye kandidatire ya kandida-perezida mu matora, Abademokarate bagomba gushaka uzabahagararira mu matora umusimbura.

Kamala Harris wari visi Perezida niwe uri guhabwa amahirwe menshi yo kuba ariwe wasimbura Joe Biden akazahagararira Democratic Party mu matora.

Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha mu gihe abanyamuryango barenga ibihumbi 4 bazateranira muri Democratic National Convention iherereye Chicago aribwo bazemeza umukandida uzabahagararira mu matora.

Ubutumwa bwa Perezida Joe Biden avuga ko ataziyamamaza mu matora