Urwayishe ruracyayibungamo: APR FC yatakaje CECAFA Kagame Cup 2024 muri Tanzania

828

Ikipe ya APR FC yatakaje igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2024 yaberaga muri Tanzania nyuma yo gutsindwa na Red Arrows F.C yo muri Zambia kuri penaliti 9-10.

Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024 wabaye kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 kuri KMC Stadium, watangiye saa 14:00 ku isaha y’i Kigali, hari saa 15:00 ku isaha ya Dar-es-Salaam.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Al-Hilal Omdurman yo muri Sudan naho Red Arrows F.C yari yakuyemo Hay Al-Wadi SC nayo yo muri Sudan.

Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwe umukino wa nyuma hagati ya APR FC na Red Arrows F.C, hakinwa kandi umukino w’umwanya wa gatatu hagati ya Al-Hilal Omdurman na Hay Al-Wadi SC.

Umukino w’umwanya wa gatatu warangiye Al-Hilal Omdurman iwegukanye itsinze Hay Al-Wadi SC kuri penaliti 3-2, umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Al-Hilal yahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi $10, ni arenga miliyoni 10 z’amanyarwanda.

Ku mukino wa nyuma, igice cya mbere cyarangiye APR FC inganyije na Red Arrows F.C 0-0, ni mu gihe Red Arrows F.C yahushije penaliti yatewe na Ciel Ebengo maze Pavelh ayikuramo neza.

Mu gice cya kabiri cy’umukino nibwo Red Arrows F.C yarebye mu izamu rya APR FC ku munota wa 63, ni igitego cyatsinzwe neza na Ricky Banda.

Kera kabaye mu minota y’inyongera APR FC yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Mamadou Sy ku mupira mwiza yahawe na Richmond Lamptey, aba bombi binjiye mu kibuga basimbuye.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, byatumye hiyambazwa iminota 30 y’inyongera.

Muri iyi minota habuze ikipe ibona insinzi ari nabwo hahise hiyambazwa penaliti.

Umuzamu Pavelh Ndzila wa APR FC yarafitiwe ikizere muri penaliti dore ko yari yayikuyemo mu mukino hagati ndetse yaranakuyemo penaliti yagejeje iyi kipe ku mukino wa nyuma ubwo yakuragamo Al-Hilal Omdurman.

Ikizere muri Pavelh cyaraje amasinde kuko atabashije gukuramo penaliti n’imwe muri penaliti 10 zatewe na Red Arrows F.C.

Umuzamu wa Red Arrows F.C, KALUMBA Charles nawe penaliti yabonaga zinyeganyeza inshundura kugeza kuri penaliti ya 10, TUYISENGE Arsène wavuye muri Rayon Sports yateye hejuru.

Ciel Ebengo wari wahushije penaliti mu mukino niwe watsinze penaliti yahesheje insinzi Red Arrows F.C maze itsinda umukino kuri penaliti 10-9.

Red Arrows F.C yaritwaye iki gikombe bwa mbere yahawe ibihumbi $30 naho APR FC yashakaga kugitwara ku nshuro ya kane gusa ikaba iya kabiri ihabwa ibihumbi $20.

Mu bikombe bya CECAFA Kagame Cup APR FC yatwaye byose uko ari bitatu ntanakimwe cyabereye hanze y’u Rwanda, ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro umutoza Darko Novic yari yahawe ubutumwa bwo gutwara iki gikombe kivuye hanze gusa ntiyabashije kubigeraho kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2024