Ubwato rutura buri kubakwa ku Nkombo

757

Ku kirwa cya Nkombo, mu karere ka Rusizi hari kubakwa ubwato rutura buzajya bukora ingendo mu kiyaga cya Kivu, bukazaba aribwo bwa mbere bunini buzaba bukora ingendo muri iki kiyaga.

Imirimo yo kubaka ubu bwato bwiswe ‘Nkombo Boat II’ igeze kuri 80% nk’uko tubikesha The New Times dukesha iyi nkuru.

Umuyobozi wa kompanyi y’ubwubatsi bw’ubwato yitwa Afrinest Engineering, Eng Alain MUNYABURANGA avuga ko ubu bwato buri kubakwa buzajya bukora urugendo rwa Rusizi – Rubavu mu masaha ane.

Ubu bwato buzuzura butwaye miliyoni $2.7, ni arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, biteganywa ko buzuzura mu mpera z’uyu mwaka.

Ubu bwato bwitezweho korohereza ingendo abatuye ku kirwa cya Nkombo dore ko buzajya buhuza iki kirwa n’indi mirenge yo muri Rusizi nka Nkanka, Gihundwe na Kamembe ndetse n’uturere twa Nyamasheke, Karongi na Rubavu twose dukora ku Kivu.

Ubu bwato nibwuzura buzaba bufite ubushobozi bwo gutwara imodoka enye, imizigo ipima toni 10 n’abagenzi 150.