Kylian Mbappe yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid

785

Umufaransa Kylian Mbappe wakiniraga Paris Saint Germain yerekanywe na Real Madrid nk’umukinnyi mushya wayo kuri uyu wa kabiri.

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 nibwo kuri sitade ya Real Madrid, Santiago Bernabéu habereye Ibirori byo kwerekana Kylian Mbappe nk’umukinnyi mushya wayo.

Mbappe yemeranyije na Real Madrid amasezerano y’imyaka 5 kuri miliyoni €15 ku mwaka na miliyoni €150 z’inyongera (Bonus) azahabwa mu gihe agifitiye amasezerano iyi kipe.

Mbappe w’imyaka 25 yerekeje muri Real Madrid nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Paris Saint Germain.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo Mbappe yageze i Madrid ku bitaro bya La Moraleja clinic abanza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima ndetse araritsinda.

Mbappe yavuye aha yerekeza ku kibuga k’imyitozo cya Real Madrid giherereye Valdebebas aho yahuriye na Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez ngo ashyire umukono ku masezerano ye na Real Madrid.

Ubwo Mbappe yasinyaga amasezerano muri Real Madrid, ibikombe 15 bya UEFA Champions League iyi kipe imaze gutwara byose byari biteretse hafi aho mu rwego rwo gutera imbaraga uyu mukinnyi wahawe kwambara numéro 9 mu mugongo.

Nyuma y’aha nibwo Mbappe yerekanywe kuri Estadio Santiago Bernabéu imbere y’abafana bagera ku bihumbi 80 bari bitabiriye ibi birori ubundi abona kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Mbappe kuva akiri umwana yari umufana wa Real Madrid ndetse yakundaga bikomeye Cristiano Ronaldo wakiniraga iyi kipe.

Nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi wa Real Madrid, Mbappe araguma mu biruhuko kugeza tariki 6 Kanama 2024 nk’uko Real Madrid yabyemeje ko abakinnyi bayo bose bageze kure (Guhera 1/4) muri Euro 2024 cyangwa Copa America bagomba kuruhuka.

Kuri iyo tariki nibwo Kylian Mbappe na bagenzi be barimo Dani Carvajal, Jude Bellingham Eduardo Camavinga, Ferland Mendy, Aurélien Tchouameni na Federico Valverde bazagera Valdebebas ku kibuga k’imyitozo cya Real Madrid.

Mbappe akaba ashobora kuzakinira Real Madrid umukino wa mbere tariki 14 Kanama 2024 mu mukino w’igikombe k’iruta ibindi cy’Uburayi (UEFA Super Cup) gihuza ikipe yatwaye UEFA Champions League n’iyatwaye Europa League.

Uyu mukino uzabera i Warsaw muri Polonye uzahuza Real Madrid yatwaye UEFA Champions League na Atalanta Bergamo yo mu Butaliyani yatwaye Europa League.

Kuva mu bwana bwe, Mbappe yafanaga Real Madrid
Mbappe yagaragaye bwa mbere mu mwambaro wa Real Madrid nk’umukinnyi mushya wayo
Mbappe yasinye amasezerano muri Real Madrid