Umutoza w’Ubwongereza yeguye nyuma yo gutakaza Euro 2024

645

Gareth Southgate watozaga ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yamaze kwegura kuri uwo mwanya nyuma yo gutakaza igikombe cy’Uburayi cyaberaga mu Budage atsinzwe na Espagne ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Southgate w’imyaka 53 yahawe gutoza Ubwongereza muri 2016, mu gihe k’imyaka 8 yaramaze atoza iyi kipe yageranye nayo ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 yabaye muri 2021 atsindwa n’Ubutaliyani kuri penaliti, yongeye kugera ku mukino wa nyuma muri Euro 2024 nabwo atsindwa na Espagne ibitego 2-1.

Mu mikino y’igikombe k’isi, Southgate yageze muri 1/2 muri 2018 asezererwa na Croatia, yongera kugera muri 1/4 muri 2022 asezererwa n’Ubufaransa.

Ubwongereza bwatozwaga na Southgate bwanegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rishya rya UEFA Nations League ryabaye bwa mbere muri 2019.

Southgate yahawe gutoza ikipe y’igihugu nkuru y’Ubwongereza nyuma y’imyaka 3 yaramaze atoza ikipe y’abatarengeje imyaka 21.

Nyuma yo gutakaza Euro 2024 ku Cyumweru nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Southgate ashobora kudakomeza gutoza Ubwongereza, icyo gihe yabibajijweho gusa yirinda kugira icyo abivugaho.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Gareth Southgate yatangaje ko yeguye ku mwanya wo gutoza Ubwongereza.

Yagize ati,”Nk’umwongereza byari iby’agaciro gukinira ikipe y’igihugu nkanayibera umutoza.”

Yakomeje agira ati,”Nitanze ibishoboka byose rero ni igihe k’impinduka n’intego nshya mu buzima, umukino wa nyuma wa Euro w’i Berlin wari umukino wange wa nyuma nk’umutoza w’Ubwongereza.”

Abatoza bahabwa amahirwe mu kuba basimbura Southgate barimo Eddie Howe usanzwe utoza Newcastle United, Graham Potter udafite akazi kuri ubu gusa wamenyekanye atoza Brighton & Hove Albion na Chelsea na Thomas Tuchel nawe udafite akazi gusa watoje amakipe arimo Bayern Munich, Paris Saint Germain na Chelsea.