Argentine yongeye guca impaka itwara Copa America kabiri yikurikiranya

742

Ikipe y’igihugu ya Argentine yisubije igikombe cya Copa America nyuma yo gutsinda Colombia igitego 1-0.

Muri Copa America yaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yarangiye Argentine yaherukaga gutwara igikombe cy’isi muri 2022 na Copa America muri 2021 ariyo yongeye kuyisubiza.

Igitego cya Lautaro Martinez cyo ku munota wa 112 nicyo cyahesheje Argentine gutwara igikombe cya 16 cya Copa America, biyigira ikipe ya mbere itwaye iki gikombe inshuro nyinshi mu mateka iciye kuri Uruguay yagitwaye inshuro 15.

Lautaro Martinez yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa aho yatsinze ibitego 5, igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa cyahawe umunya-Colombia James Rodriguez usanzwe ukinira Sao Paulo yo muri Brazil gusa wamenyekanye mu makipe nka Real Madrid, Bayern Munich na Everton.