APR FC yamenye itsinda iherereyemo muri CECAFA Kagame Cup 2024

806

Ikipe ya APR FC izaba ihagaraye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2024 yisanze mu itsinda C aho iri kumwe na SC Villa (Uganda), Singida Black Stars (Tanzania) na Al Mereik Bentui (Sudan y’Epfo).

Muri CECAFA hari hatumiwe amakipe abiri yo mu Rwanda arimo APR FC yatwaye shampiyona na Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro, gusa Police FC ntabwo yigeze yitabira ubutumire.

CECAFA muri rusange yitabiriwe n’amakipe 12 muri 16 yari yatumiwe, imikino ikaba izabera muri Tanzania.

Tombola y’uko amakipe azakina mu matsinda ikaba yabaye kuri uyu wa kabiri muri Azam Complex i Dar es Salaam muri Tanzania.

Uretse itsinda rya APR FC hari andi matsinda abiri. Itsinda A ririmo Coastal Union FC (Tanzania), Al Wadi FC (Sudan), JKU SC (Zanzibar) na Dekedaha FC (Somalia) naho itsinda B ririmo Al Hilal (Sudan), Gor Mahia FC (Kenya), Red Arrows FC (Zambia) na Djibouti Telkom FC (Djibouti).

CECAFA y’uyu mwaka itegerejwe gutangira tariki 9 Nyakanga igasozwa tariki 21 Nyakanga 2024, imikino ikazabera kuri Azam Complex muri Chamazi no kuri KMC Stadium muri Kinondoni.

CECAFA yaherukaga kuba muri 2021 n’ubundi ibera muri Tanzania, icyo gihe ikipe ya Express FC yo mu Bugande yatwaye igikombe itsinze Nyasa Big Bullets FC yo muri Malawi igitego 1-0.

CECAFA Kagame Cup ni irushanwa rihuza amakipe ya Clubs aturuka mu bihugu byo mu Burasizuba n’Afurika yo hagati (Council for East and Central Africa Football Associations), ryatangiye gukinwa mu 1967 gusa ryemezwa bihamye mu 1974.

Iri rushanwa ryitiriwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME muri 2002 nyuma y’uko abaye umuterankunga waryo.

Amakipe yo mu Rwanda yabashije kwegukana iri rushanwa inshuro 4 harimo eshatu za APR FC (2004, 2007 na 2010) n’inshuro imwe ya ATRACO yatwaye muri 2010 iyikuye muri Sudan.