Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro sitade Amahoro nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa

1234

Kuri uyu wa mbere tariki 1 Nyakanga 2024 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’ubwingenge, mu gikorwa cyayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME afatanyije na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe, hatashywe ku mugaragaro sitade Amahoro nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa, hanakinwa umukino wahuje APR FC na Police FC.

Byari biteganyijwe ko abantu batangira kwinjira muri sitade Amahoro saa 11:00 z’amanywa gusa ahagana saa yine z’amanywa abantu bari batangiye kwinjira muri sitade.

Ibi bikaba byanarinze umuvundo n’akavuye nk’ibyagaragaye ubushize ubwo hakinwaga umukino wo gusogongeza abanyarwanda kuri iyi sitade tariki 15 Kamena 2024, ni umukino wa gishuti warangiye Rayon Sports inganyije na APR FC 0-0.

Nk’uko ahandi hose bigenda, umutekano wari wakajijwe kuri sitade Amahoro dore ko iki gikorwa cyari kitabiriwe n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.

Saa sita zirenzeho iminota mike nibwo IRADUKUNDA Grace Divine uzwi nka DJ Ira umenyerewe mu kuvanga imiziki yatangiye gususurutsa abari bamaze kugera muri sitade avangavanga imiziki y’ingeri zose mu buryo bunogeye amatwi.

Saa cyenda z’umugoroba, abashyushyarugamba David BAYINGANA na SHEMA Brian banzitse kuvuga banagezaho abari bitabiriye uyu munsi uko gahunda zigiye gukurikirana.

Saa cyenda zirenzeho iminota 50, DJ Ira wavangaga imiziki yakorewe mu ngata na mugenzi we SHEMA Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk ari nabwo ikipe ya APR FC yinjiye mu kibuga kugira ngo itangire kwishyushya.

Nyuma y’iminota 20, ikipe ya Police FC nayo yinjiye mu kibuga maze itangira kwishyushya yitegura umukino.

Mu gikorwa nyirizina cyo gufungura sitade Amahoro cyabaye saa 16:35 ubwo Perezida w’u Rwanda na Perezida wa CAF Patrice Motsepe bafunguraga iyu nyubako ku mugaragaro, abari muri sitade bakurikiye iki gikorwa ku nsakaza mashusho (screens) zo muri sitade.

Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Kagame na Dr. Motsepe binjiye muri sitade ari nabwo bavuze ijambo.

Dr. Motsepe yavuze ko sitade Amahoro iri mu nziza ziri muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange, yashimiye kandi byimazeyo Perezida Kagame wagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi sitade yubakwa.

Yagize ati,”Ndashimira byimazeyo Perezida Kagame ku bw’ishyaka, urukundo, n’uko yitangira u Rwanda akaba yaratumye hubakwa igikorwaremezo nk’iki.”

Nyuma y’ijambo rya Dr. Motsepe, Perezida Kagame nawe yagize icyo atangaza.

Perezida Kagame yatangiye ashimira Motsepe na Gianni Infantino (Perezida wa FIFA) avuga ko bagize uruhare rukomeye mu gutuma hubakwa Sitade Amahoro.

Yavuze ko kandi ubu ntarwitwazo ku banyempano b’umupira w’amaguru kuko ubu bafite igikorwaremezo cyabafasha mu gutera imbere.

Perezida Kagame yavuze ko amakipe yo mu Rwanda akwiye gutera imbere akaza mu ya mbere muri Afurika no ku isi yose muri rusange.

Nyuma yo kuvuga ijambo, Perezida Kagame na Dr. Motsepe basuhuje amakipe yombi maze batangiza umukino uzwi nka derby y’umutekano wahuje Police FC na APR FC.

Uyu mukino watangiye saa 17:00 z’umugoroba warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na MUGISHA Gilbert ‘Barafinda’ ku munota wa 12, bimugira umukinnyi wa mbere utsinze igitego kuri sitade Amahoro nyuma y’uko ivuguruwe ndetse bigira APR FC ikipe ya mbere itsindiye kuri iyi sitade nyuma yo kuvugururwa.

Sitade Amahoro yubatswe bwa mbere mu 1984 itahwa mu 1989, ikaba yarifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25.

Iyi sitade yaje kuvugurwa kuva mu mwaka hagati wa 2022 na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors maze ivanwa ku kwakira ibihumbi 25 ishyirwa ku bihimbi 45.

Kuri ubu sitade Amahoro ni imwe muri sitade zubatswe bigezweho ndetse yujuje ibyangombwa byose bituma iba sitade mpuzamahanga.

Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe yifatanyije n’abanyarwanda mu gufungura sitade Amahoro
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yafunguye ku mugaragaro sitade Amahoro nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa
Sitade Amahoro yatashywe ku mugaragaro