Rutahizamu w’Umwongereza Phil Foden usanzwe ukinira ikipe ya Manchester City yavuye mu Budage aho ikipe y’igihugu iri gukinira igikombe cy’Uburayi, Euro 2024, asubira iwabo mu Bwongereza kubera impamvu z’umuryango.
Foden yasubiye mu Bwongereza ahawe uruhushya nk’uko byemejwe n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.
Biravugwa ko Foden yasubiye mu Bwongereza kubera ko we n’umukunzi we, Rebecca Cooke bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa gatatu.
Foden w’imyaka 24 yagiriwe ikizere n’umutoza w’Ubwongereza, Gareth Southgate cyo kubanza mu kibuga mu mikino yose y’amatsinda uko ari itatu muri iyi Euro ya 2024, gusa ntaratsinda igitego cyangwa ngo atange umupira wavuyemo igitego.
Uretse Foden utaratanga umusaruro, ikipe y’igihugu y’Ubwongereza muri rusange ntabwo iratanga ikizere nk’ikipe ishobora gutwara igikombe n’ubwo ari imwe mu zahabwaga amahirwe bigendeye ku bakinnyi beza ifite.
Ubwongereza bwazamutse mu itsinda C buriyoboye n’amanota 5 nyuma yo gutsinda umukino umwe, bukanganya imikino ibiri, bwinjije ibitego bibiri, bwinjizwa igitego kimwe bivuze ko bwizigamye igitego kimwe.
Ubwongereza buzahura n’ikipe izaba iya gatatu mu itsinda D cyangwa mu itsinda E.
Imikino yo mu itsinda D yarangiye Ubuholandi aribwo bubaye ubwa gatatu mu gihe imikino yo mu itsinda E irasiga Slovakia, Ukraine, Ububiligi cyangwa Romania irasiga hamenyekanye ibaye iya gatatu.