Amerwe yasubijwe mu isaho ku banyarwanda bari biteguye ibyamamare byakanyujijeho mu mupira w’amaguru (Football legends) i Kigali

1094

Ibyamamare byakanyujijeho mu mupira w’amaguru (Veterans) byari bitegerejwe i Kigali ntibikije nyuma y’uko Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho, Veterans Clubs World Championship (VCWC 2024), gisubitswe nk’uko Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB, rwabitangaje.

Kuri uyu wa gatatu nibwo RDB yasohoye itangazo ryemeza ko igikombe cy’isi cy’Abakanyujijeho, VCWC 2024, cyari gitegerejwe tariki 1-10 Nzeri 2024 i Kigali mu Rwanda kitakibaye nyuma y’ubwumvikane bwizweho neza hagati ya RDB na EasyGroup EXP yateguye iyi mikino, impande zombi zikanzura gusesa amasezerano zari zifitanye.

Muri iri tangazo kandi, RDB, yemeje ko Visit Rwanda itazakomeza gukorana na EasyGroup EXP mu bikorwa biri imbere.

Tariki 21 Ukwakira 2023 nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME yahuye na bamwe mu banyamuryango ba VCWC, icyo gihe u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubwumvikane na EasyGroup EXP y’uko ruzakira VCWC muri 2024, 2025 na 2026.

Amasezerane yaragamije guteza imbere ubukerarurendo mu Rwanda binyuze muri Visit Rwanda aho abakanyajujiho mu mupira w’amaguru n’abafana batandukanye bari gusura u Rwanda.

Yaragamije kandi kwerekana u Rwanda nk’igihugu cyo gushoramo imari ndetse no kurwerekana nk’ahantu heza ho gukorera inama.

Abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru barenga 150 baturutse mu bihugu bitandukanye bari bategerejwe i Kigali muri iki gikombe barimo: Lilian Thuram, Anthony Baffoe, Patrick Mboma, Khalilou Fadiga, Jimmy Gatete, Roger Milla, Ronaldinho GaĂșcho n’abandi..

Mu itangazo ubuyobozi bwa VCWC bwasohoye rivuga ko butazi impamvu RDB yikuye muri aya masezerano.

VCWC ikomeza ivuga ko yakiriwe ibaruwa iturutse muri RDB  yo gusesa amasezerano bari bafitanye tariki 18 Kamena 2024.

N’ubwo iki gikombe kitazabera mu Rwanda gusa ubuyobozi bwa VCWC bwatangaje ko bitakibuza kuzaba.

Itangazo rya RDB ryo gusesa amasezerano yarifitanye na EasyGroup EXP itegura VCWC
Itangazo rya VCWC