APR FC yashimiye abarimo Fitina, yongerera amasezerano ba myugariro bayo

912

Ikipe ya APR FC yasezereye abakinnyi bane barimo OMBOLENGA Fitina, yongerera amasezerano abarimo NIYIGENA Clement.

Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya APR FC yashimishiye abakinnyi bane barimo ba myugariro batatu aribo OMBOLENGA Fitina, ISHIMWE Christian na RWABUHIHI Placide.

Aba bakurikiwe na rutahizamu BIZIMANA Yannick wagowe cyane no kubona umwanya uhagije wo gukina kuva yagera muri APR FC avuye muri Rayon Sports.

Nyuma yo gushimirwa na APR FC, OMBOLENGA Fitina yemeza ko yaganiriye na Rayon Sports kuba yayerekezamo ndetse ibiganiro byagenze neza, gusa Fitina avuga ko azerekeza muri Rayon Sports mu gihe amakipe yo hanze y’u Rwanda amwifuza atamusinyisha.

APR FC kandi itangaje aya makuru nyuma y’amasaha make myugariro w’ibumoso ISHIMWE Christian bimenyekanye ko yamaze gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Bizimana na Rwabuhihi bitegerejwe aho baza kwerekeza nyuma yo gutandukana na APR FC.

Uretse aba bakinnyi batandukanye na APR FC, iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko yongereye amasezerano ba myugariro bayo NSHIMIYIMANA Yunussu na NIYIGENA Clement.

Aba bombi bakaba bongereye amasezerano y’imyaka ibiri bakinira APR FC.

Kuri uyu wa kane nibwo ikipe ya APR FC isubukura imyitozo i Shyorongi.