Dani Alves yavuze ko Messi yamugobotse mu gihe abandi bamutereranye

693

Dani Alves yavuze ko Lionel Messi ariwe mukinnyi wenyine bakinanye muri FC Barcelona wamugobotse ubwo yari muri gereza azira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Muri Gashyantare 2024 nibwo Dani Alves yahamijwe n’inkiko z’i Barcelone muri Espagne icyaha cyo guhohotera umukobwa bahuriye mu kabari muri 2022.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwakatiye Dani Alves igihano cyo kumara imyaka ine n’amezi atandatu muri gereza.

Muri Werurwe 2024, Alves yararekuwe nyuma yo kwishyura £860,000.

Amakuru yahamije ko umuholandi Memphis Depay ariwe wishyuriye Dani Alves icyo gihe.

Bivuye kuri ibi bibazo kandi, Alves yavanywe mu banyabigwi ba FC Barcelona.

Aganira na RADIO CREATIVE 10, Dani Alves yavuze ko yatereranywe bikomeye n’ikipe ya FC Barcelona yagiriyemo ibihe byiza.

Alves avuga ko abakinnyi bakinanye muri FC Barcelona batamubereye inshuti nziza gusa avuga ko Lionel Messi ariwe wenyine wamugobotse ndetse akamufasha mu buryo bw’ubushobozi.

Dani Alves yavuze ko Messi yamukurikiranaga umunsi ku munsi ubwo yari muri gereza ndetse ahishura ko yamwoherereje ifoto barikumwe ubwo yari muri gereza.

Dani Alves yagize ati,”Messi niwe wanyishyuriye ihazabu y’amafaranga nakatiwe n’inkiko kugira ngo ndekurwe, naho iya kabiri yishyuwe na Mpemphis Depay.”

Alves yahishuye kandi ko Messi ariwe wishyuriye Ronaldinho ubwo yatabwaga muri yombi.

Dani Alves kuri ubu afite imyaka 41 y’amavuko, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga FC Barcelona kuva muri 2008-2016, yakinaga nka myugariro w’iburyo.

Uyu mukinnyi wo muri Brazil yakiniye andi makipe akomeye arimo Juventus, Paris Saint Germain, Séville na Sao Paulo y’iwabo muri Brazil.