Sitade Amahoro yatashywe, Rayon Sports na APR FC zigwa miswi

688

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2024 nibwo sitade Amahoro yakiriye umukino wa mbere nyuma y’uko ivuguruwe, ni umukino warangiye Rayon Sports na APR FC zinganyije 0-0.

Ni umunsi wari wiswe ‘Umuhuro ni mu Mahoro’ watangiye hakinwa umukino wa gishuti hagati y’irerero rya Paris Saint Germain n’irerero rya Bayern Munich yombi akorera mu Rwanda.

Kwinjira byabaye ibibazo kubera abantu bari uruvunganzoka, yewe hari bamwe biyambaje inzira yo gusimbuka amarembo ngo babashe kwinjira muri sitade.

Umukino wa mbere wahuje amarerero ya PSG na Bayern Munich mu Rwanda watangiye saa 14:30 warangiye irerero rya Paris Saint Germain ritsinze irerero rya Bayern Munich ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino w’umunsi wo gufungura sitade Amahoro ivuguruye, nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa.

Wari umukino wa gishuti wahuje APR FC na Rayon Sports.

Amakipe ku mpande zombi yaranzwe n’abakinnyi bashya.

APR FC yakinishije abakinnyi bashya barimo MUGIRANEZA Frodouard wavuye mu ikipe ya Kiyovu Sports na BYIRINGIRO Gilbert wavuye mu ikipe ya Marines bombi babanje mu kibuga.

Muri uyu mukino kandi APR FC yinjije mu kibuga TUYISENGE Arsene asimbuye, uyu akaba yarakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.

Rayon Sports yabanje mu kibuga abakinnyi bashya barimo umuzamu Jackson, Emmanuel wabanje ku ruhande rw’iburyo, NDAYISHIMIYE Richard wavuye mu ikipe ya Muhazi United, rutahizamu Yenga na NIYONZIMA Olivier Seif warusanzwe akinira Kiyovu Sports.

Mbere y’umukino, hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iminota 45 ya mbere, umusifuzi RUZINDANA Nsoro yahushye mu ifirimbi ntakipe iteye mu izamu ry’iyindi n’ubwo habonetse uburyo bwashoboraga kubyara ibitego.

Nko ku munota wa 7 w’umikino, Richard wa Rayon Sports yagerageje kureba mu izamu rya Pierre ariko umupira uca hejuru y’izamu.

Bigeze ku munota wa 30 w’umukino hafashwe umunota wo guha amashyi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME watumye hubakwa igikorwaremezo nka sitade Amahoro.

Kuri uwo munota n’ubundi, Charles Baale wa Rayon Sports yatsinze igitego ariko nticyabarwa kuko yari yaraririye.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye Rayon Sports ariyo iri hejuru ndetse ihusha ibitego byinshi byari byabazwe harimo nk’umupira Pierre yakuyemo warutewe na MUHIRE Kevin ku munota wa 87.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Uretse kuba sitade Amahoro yatashywe kuri uyu munsi gusa umunsi nyamukuru wo gutaha sitade Amahoro ni tariki 4 Nyakanga 2024 ubwo hazaba hanizihizwa ku nshuro ya 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Sitade Amahoro yubatswe bwa mbere mu 1984, itahwa mu 1989.

Nyuma y’uko itari yujuje ibisawa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, sitade Amahoro yatangiye kuvugururwa muri Kanama 2022.

Sitade Amahoro yahise ivanwa ku 25,000 yashoboraga kwakira maze ishyirwa ku 45,000 ndetse yongererwa ikoranabuhanga.

Nyuma y’amavugurura, sitade Amahoro ubu yamaze kwemezwa na CAF nka sitade ishobora kwakira imikino mpuzamahanga.

Umuzamu ISHIMWE Pierre wa APR FC usanzwe ari umusimbura yigaragaje muri uyu mukino
Sitade Amahoro mbere y’uko ivugururwa
Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa