Ani Elijah yamaze gutera umugongo andi makipe yerekeza muri Police FC

628

Rutahizamu wo muri Nigeria, Ani Elijah yamaze gutereka umukono ku masezerano y’imyaka 2 muri Police FC avuye muri Bugesera FC.

Elijah niwe umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize wa shampiyona aho yabinganyaga na mugenzi we wo muri Nigeria n’ubundi Victor Mbaoma, bombi bari bafite ibitego 15.

Elijah yavuzwe mu biganiro n’andi makipe nka APR FC gusa byarangiye yerekeje mu ikipe ya Police FC atanzweho ibihumbi $40,000, ubwo ni arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Elijah akaba yarasigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Bugesera FC.

Elijah yerekeje muri Police FC asanzeyo undi rutahizamu ukomeye ukomoka muri Ghana, Peter Agblevor.

Police FC iri kwiyubaka mu rwego kwitegura imikino nyafurika itegerejwe gutangira tariki 16 Kanama 2024 hakinwa imikino ibanza y’ijonjora rya mbere.

Uretse Ani Elijah, myugariro w’ibumoso wamaze gutandukana na Rayon Sports, GANIJURU Ishimwe Elie nawe aravugwa mu ikipe ya Police FC.

Rutahizamu Ani Elijah