BAL: Hiyambajwe iminota y’inyongera ngo Al Ahly na Petro de Luanda zigere ku mukino wa nyuma

953

Al Ahly (Libya) yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2024 ikuyemo Rivers Hoopers (Nigeria) naho Petro de Luanda (Angola) igera ku mukino wa nyuma ikuyemo Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo).

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 muri BK Arena nibwo hakinwaga imikino ya 1/2 k’irangiza mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riri kuba ku nshuro yaryo ya 4.

Umukino wa mbere wahuje Rivers Hoopers (Nigeria) na Al Ahly (Libya) saa 05:00 z’umugoroba.

Rivers Hoopers yari no mu itsinda rimwe na APR BBC rya Sahara Conference yageze aha nyuma yo gusezerera US Monastir (Tunisia) n’ubundi bari kumwe mu itsinda iyitsinze amanota 98-88.

A Ahly (Libya) yo yageze aha ikuyemo Al Ahly (Misiri) iyitsinze amanota 86-77, izi kipe zikaba zaranahuriye mu itsinda rya Nile Conference ryarangiye Al Ahly (Misiri) ariyo iriyoboye.

Umukimo watangiye Al Ahly iri hejuru cyane ndetse ibasha gutsinda agace ka mbere ku manota 27-21 ari nako byagenze mu gace ka kabiri kuko yagatsinze ku manota 21-16.

Rivers Hoopers yarimaze gutsindwa igice cya mbere cy’umukino ku manota 48-37 yaje mu gace ka gatatu yisubiyeho maze igatsinda ku manota 23-8.

Amakipe yinjiye mu gace ka nyuma k’umukimo Al Ahly isabwa gukuramo amanota 4 y’ikinyuranyo kuko yaramaze kuba 60-56.

Al Ahly yabashije kubigeraho mu gihe Rivers Hoopers itabashije gushyiramo ikindi kinyuranyo maze iminota yagenwe y’umukino irangira amakipe yombi aguye miswi ku manota 73-73.

Hahise hiyambazwa iminota itanu yinyongera ari nayo yasize Al Ahly itsinze Rivers Hoopers amanota 89-83.

Nyuma y’uyu mukino hagombaga kumenyekana ikipe izakina na Al Ahly (Libya) ku mukino wa nyuma hagati ya Petro de Luanda (Angola) na Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo).

Umukino watangiye saa 08:00 z’ijoro, utangirana imbaraga ku mpande zombi ndetse agace ka mbere karangira harimo ikinyuranyo k’inota rimwe gusa, Cape Town yariyoboye n’amanota 16-15.

Mu gace ka kabiri, Petro de Luanda yakayoboye neza cyane nyuma y’uko abakinnyi bayo babaye beza muri shoot n’amanota 28-21 byanayihaye kujya mu karuhuko iyoboye n’amanota 43-37.

Mu gace ka gatatu, Cape Town yongeye kugarikwa maze igatsindwa ku manota 23-18.

Petro de Luanda ntiyabaye nziza mu gace ka kane gusa bitewe n’ikinyuranyo yari yamaze gushyiramo yasaga nk’iyatsinze umukino.

Ubwo haburaga amasegonda 2.5, Petro de Luanda yariyoboye n’amanota 77-73.

Ubwo benshi bari bamaze kwakira ko umukino urangiye, Cape Town yabonye lancer (free throws) 2 nyuma y’ikosa ryari rikorewe Nkosinathi Sibanyoni.

Sibanyoni lancer ya mbere yayiteye neza biba amanota 77-75 bivuze ko niyo indi lancer yarasigaje yari kuyitsinda ntacyo yari kubamarira.

Yayiteye nkudashaka kuyitsinda maze Samkelo Cele umupira awufata neza ariko bahita bamukorera ikosa byatumye Cape Town ibona indi lancer ebyiri.

Cele yazinjije neza maze amanota aba 77-77 byatumye hahita hiyambazwa iminota 5 y’inyongera.

Muri iyo minota, Cape Town ntiyabashije kwitwara neza kuko yatsinzwe amanota 19-9 ndetse umukino urangira Petro de Luanda igeze ku mukino wa nyuma itsinze amanota 96-86.

Imikino irakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2024 saa 08:00 z’ijoro, Rivers Hoopers na Cape Town Tigers zihatanira umwanya wa gatatu naho umukino wa nyuma utegerejwe kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Kamena 2024 saa 04:00 z’umugoroba.