Ntamwana usya, aravoma: Kepler VC yakubiswe agashyi ku itama, Police WVC ica bugufi imbere ya APR WVC

959

Amakipe ya APR mu bagabo no mu bari n’abategarugori mu mukino wa volleyball yegukanye ibikombe cya shampiyona mu by’iciro byombi.

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 muri Ecole Notre Dame des Anges nibwo hakinwaga imikino ya nyuma ya kamarampaka yagombaga gusiga hamenyekanye amakipe yegukana ibikombe bya shampiyona mu bagabo no mu bari n’abategarugori.

Abagabo

Mu bagabo, APR VC nyuma yo kunganya umukino 1-1 n’ikipe ya Kepler VC iri gukina umwaka wayo wa mbere w’imikino muri volleyball y’u Rwanda zagombaga kwisobanura kuri iki Cyumweru.

Kepler VC niyo yatsinze umukino wa mbere wabaye ku wa gatanu, ni umukino yatsinze uworoheye cyane kuko warangiye ari amaseti 3-1 (25-14, 25-18, 19-25, 25-18).

Ku wa gatandatu hakinwe umukino wa kabiri wa final ya playoffs 2024 maze urangira APR VC itsinze nayo umukino wa mbere ku maseti 3-2 (23-25, 25-21, 20-25, 25-20, 15-12).

Nyuma yo kunganya umukino 1-1, umutoza wa Kepler VC, NYIRIMANA Fidele n’umutoza wa APR VC, Sammy MULINGE bagombaga kwisobanura kuri iki Cyumweru mu mukino wa gatatu ari nawo wagombaga kugena utwara igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

Ni umukino waruryoheye ijisho imbere y’abakunzi ba volleyball. APR VC yabaye nziza mu bwugaririzi (Defence) ndetse ikanabifashwamo na passeur wayo ukomoka mu gihugu cya Ghana Paul Akan wari mwiza cyane mu gutanga imipira.

APR VC yatanze Kepler VC kwinjira mu mukino ndetse ihita yegukana amaseti abiri ya mbere ku manota 25-19 na 25-23.

Kepler VC yari yaramaze gutegura ibirori byo kwizihiza gutwara igikombe nyuma yo gutsinda umukino wa mbere, yagerageje kugaruka mu mukino maze itsinde iseti ya gatatu y’umukino ku manota 25-22.

APR VC yarikumbuye igikombe cya shampiyona kuko yagiherukaga muri 2020, yagarukanye imbaraga mu iseti ya kane y’umukino gusa isanga na Kepler VC ntiyoroshye zitangira kugwa miswi, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije amanota 24-24, hiyambajwe gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 2 nk’uko amategeko ya volleyball abiteganya, ibi bizwa nka ‘annulée’ mu mvugo za volleyball.

Iyi seti yarigoye cyane yaje kurangira APR VC iyitwaye ku manota 29-27 ndetse ihita yegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo kuba iya kane ku rutonde rusange rwa shampiyona.

Abari n’abategarugori

Mu bari n’abategarugori byari ibicika hagati ya Police WVC na APR WVC bakina umukino wa gatatu wagombaga kugena ikipe itwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Police WVC niyo yabanje gutsinda umukino wa mbere wabaye ku wa gatanu, ni umukino utaratinze kuko Police WVC yasuzuguye cyane APR WVC maze iyitsinda amaseti 3-0 (25-12, 25-17, 25-22).

APR WVC y’umutoza KAMASA Peter uri kuyitoza mu mwaka we wa mbere yaje yariye karungu mu mukino wa kabiri wabaye kuri uyu wa gatandatu maze itsinda Police WVC amaseti 3-2 (25-21, 11-25, 25-21, 25-15, 15-9).

Nyuma y’uko amakipe yombi anganyije umukino 1-1 yagombaga kwisobanura kuri iki Cyumweru. Mu mukino wagoranye cyane ku mpande zombi waje kurangira APR WVC itsinze Police WVC amaseti 3-1 (27-25, 26-24, 14-25, 29-27) byatumye APR WVC ihita yegukana igikombe itsinze imikino 2-1.

Ku myanya ya gatatu nayo yahataniwe, mu bagabo ikipe ya REG VC niyo yawegukanye itsinze Police VC imikino 2-1 naho mu bari n’abategarugori, umwanya wa gatatu wegukanywe na RRA WVC itsinze Ruhango WVC imikino 2-0.

Ibihembo

Ikipe yatwaye igikombe mu byiciro byombi yahawe milyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni APR VC mu bagabo na APR WVC mu bari n’abategarugori.

APR VC yahawe igikombe na miliyoni 2.
APR WVC yahawe igikombe na miliyoni 2

Amakipe yabaye aya kabiri yahawe miliyoni imwe n’ibihumbi maganatanu (1,500,000 RWF). Ni Kepler VC mu bagabo na Police WVC mu bari n’abategarugori.

Kepler VC yabaye iya kabiri yahawe 1,500,000 RWF
Police WVC yabaye iya kabiri yahawe 1,500,000 RWF

Amakipe yabaye aya gatatu yahawe miliyoni (1,000,000 RWF). Ni REG VC mu bagabo na RRA WVC mu bari n’abategarugori.

REG VC yabaye iya gatatu yahawe miliyoni
RRA WVC yabaye iya gatatu yahawe miliyoni