APR VC yihereranye REG VC ikubita itababarira

799

APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-1 mu mukino ubanza wa kamarampaka (Playoffs) wabaye kuri uyu wa gatanu muri Ecole Belge de Kigali ku Gisozi.

Kuri uyu wa gatanu nibwo hakinwaga umukino ubanza wa Playoffs wahuzaga APR VC yabaye iya kane ku rutonde rwa shampiyona na REG VC yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

REG VC nk’ikipe yabaye iya mbere ku rutonde ndetse ikaba yaratsinze imikino 2 muri 3 yaherukaga guhuza aya makipe niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino.

REG VC yanatangiye iri hejuru mu mukino maze itsinda iseti ya mbere ku manota 25-23 gusa ntiyarizi ibyari bigiye kuyibaho mu maseti yarakuriyeho.

APR VC itozwa na Mulinge yaje mu iseti ya kabiri yisubiyeho cyane, yagabanyije amakosa yayiranze mu iseti ya mbere nko gukora block nabi no kwica receptions.

Ibi byaje gufasha APR VC gutwara iseti ya mbere yayo, ikaba iseti ya kabiri y’umukino ku manota 25-20.

Izi mbaraga yarivanye mu iseti ya kabiri y’umukino nizo zafashije APR VC gutwara n’iseti ya gatatu y’umukino biyoroheye ku manota 25-17.

Iseti ya kane y’umukino yari nk’iseti ya kamarampaka kuko APR VC yasabwaga kuyitsinda igacyura insinzi cyangwa REG VC ikayitsinda hakiyambazwa iseti ya kamarampaka.

Umutoza wa REG VC ukomoka muri Cameroon Mboulet yakoze impinduka muri iyi seti maze akuramo NIYOGISUBIZO Samuel uzwi nka ‘Taison’ (Hitter) ashyiramo Fred uzwi nka ‘Mbogo’, akuramo kandi Thon Magembo (hitter) ashyiramo AKUMUNTU Kavalho.

Umunyarwanda yaragize ati,”Akumuntu ntaho kajya.”

Izi mpinduka ntizigeze zigira icyo zifasha REG VC kuko n’ubwo byasabye ko hiyambazwa amanota y’inyongera, iseti yaje kurangira APR VC iyitwaye n’amanota 29-27.

Kuri uyu wa gatandatu, APR VC irongera guhura na REG VC bakina umukino wa kabiri ari nawo ugomba gusobanura ikipe igera ku mukino wa nyuma wa playoffs igahura n’ikipe izatsinda hagati Kepler VC na Police VC.

Amakipe agomba gukina imikino 3, bivuze ko ziba zigomba gutanguranwa gutsinda imikino ibiri.

 

Mu gihe ikipe itsinze umukino wa mbere wo kuri uyu wa gatanu ariko igatsindwa umukino wa kabiri wo kuri uyu wa gatandatu, hazahita hiyambazwa umukino wa gatatu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 .