Basketball: APR BBC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

942

Nyuma y’umukino APR BBC yatsinzemo yatsinzemo Tigers BBC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya basketball mu Rwanda mu kiciro cy’abagabo aho inganya amanota na Patriots BBC ndetse na REG BBC.

Kuri uyu wa gatatu mu nzu y’imikino (Gymnasium) yo muri Lycee de Kigali (LDK) ikipe ya APR BBC yakinaga n’ikipe ya Tigers ku munsi wa 13 wa shampiyona ya basketball mu Rwanda.

Kuri uyu mukino watangiye saa 19:00 z’umugoroba warangiye ikipe ya APR BBC ibyitwayemo neza cyane maze itsinda amanota 106-70. Ni umukino APR BBC yafashijwemo na Filer Jovon Adonis watsinze amanota 22, akora rebounds 7, atanga imipira 7 yavuyemo amanota.

Nyuma y’uyu mukino amakipe yose amaze gukina imikino 5 muri shampiyona; APR BBC niyo iyoboye n’amanota 10 kuko yatsinze imikino yose, aya manota iyanganya na REG BBC iza ku mwanya wa kabiri na Patriots BBC iza ku mwanya wa gatatu.

Kepler BBC ni iya kane n’amanota 8, Tigers BBC ni iya gatanu n’amanota 7 inganya na UGB ya gatandatu na Espoir BBC ya karindwi. Orion BBC ni iya munani n’amanota 6, Inspired Generation ni iya 9 n’amanota 5 naho ikipe ya Kigali Titans ni iya nyuma n’amanota 4 kuko ntamukino n’umwe iratsinda ndetse ikaba yaranatewe mpaga ku mukino wa mbere.

Shampiyona ya basketball irakomeza kuri uyu wa gatanu saa 18:00 z’umugoroba muri LDK ikipe ya Kigali Titans ikina na APR BBC.

Hategerejwe kandi umukino ukomeye ugomba guhuza ikipe ya Patriots BBC n’ikipe ya REG BBC utegerejwe saa 20:00 z’umugoroba.

Imikino itegerejwe kuri uyu wa gatanu