UCL: Arsenal yivunnye Porto, FC Barcelona isezerera Napoli

943

Imikino ya 1/8 k’irangiza ya UEFA Champions League yakomezaga muri iri joro maze Arsenla ibasha gukuramo FC Porto kuri Penaliti naho FC Barcelona ikuramo Napoli yo mu Butaliyani.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Werurwe 2024 amatsiko yari menshi kuri bakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba amakipe bafana uko aza kwitwara muri UEFA Champions League.

Umukino Arsenal yari yakiriye FC Porto yo muri Portugal ni umwe muyaritegerejwe. Umukino ubanza wari warangiye FC Porto iyoboye n’igitego 1-0 bivuze ko Arsenal yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere ko yakomeza.

Arsenal yakinaga neza yaje kubona igitego ku munota wa 41 ku gitego kiza cyane cyatsinzwe n’umubuligi Leandro Trossard ku mupira mwiza yarahawe na kapiteni Martin Odegaard.

Igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye n’igitego 1-0 ubwo no ku giteranyo k’ibitego byari igitego 1-1. Mu gice cya kabiri Arsenal yakoze iyo bwabaga ngo ibone igitego cya kabiri ari biranga ubwo ari nako FC Porto yanyuzagamo nayo ikataka.

Umukino waje kurangira utyo maze hiyambazwa iminota 30 y’inyongera gusa yasize amakipe yombi aguye miswi mu mikino ibiri n’igitego 1-1.

Ntakindi cyagombaga gukurikiraho uretse gutera penaliti. Muri Penaliti 4 Arsenal yateye ntanimwe umuzamu wa Porto, Diogo Costa yabashije gukuramo kuko Matin Odegaard, Kai Havertz, Bukayo Saka na Declan Rice bose batsinze penaliti neza ku ruhande rwa Arsenal.

FC Porto yo penaliti ntizayihiriye kuko muri penaliti 4 yateye yahushijemo 2. Pepe yatsinze neza penaliti ya mbere ariko Wendell ahita ahusha penaliti ya kabiri, Marko Grujic yatsinze penaliti ya gatatu neza ariko Galeno wanatsinze igitego mu mukino ubanza ateye penaliti ya kane umuzamu wa Arsenal David Raya ahita ayifata neza cyane byatumye umukino urangira Arsenal ikomeje kuri penaliti 4-2.

Arsenal yaherukaga byibuze kugera muri 1/4 k’irangiza cya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino wa 2009-10, biyisabye imyaka igera kuri 14 ngo yongere kubikora.

Undi mukino wabaga wahuzaga FC Barcelona yo muri Espagne yari yakiriye Napoli yo mu Butaliyani. Umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mu mukino wo kwishyura FC Barcelona yabyitwayemo neza cyane maze ibasha gukuramo Napoli ku giteranyo k’ibitego 4-2 nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura.

Fermin Lopez niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa FC Barcelona ku munota wa 15, Joao Cancelo ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 17, Robert Lewandowski ashyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 83 w’umukino naho igitego rukumbi cya Napoli cyatsinzwe na myugariro Amir Rrahmani ku munota wa 30.

Arsenal na FC Barcelona zigeze muri 1/4 cya UEFA Champions League nyuma ya Real Madrid, PSG, Manchester City na Bayern Munich.

Kuri uyu wa gatatu harara hamenyekanye andi makipe abiri agomba kugera muri 1/4 aho Atletico Madrid iri bwakire Inter de Milan naho Borussia Dortmund ikakira PSV Eindhoven.

Imikino ibanza yarangiye Inter itsinze Atletico Madrid igitego 1-0 naho Borussia Dortmund na PSV Eindhoven zari zaguye miswi y’igitego 1-1.