Perezida Kagame w’u Rwanda yemeye guhura na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaganira

1165

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’intambara bimaze igihe mu Burusarizabu bwa Repubulika Iharanira ya Congo, Perezida Paul KAGAME wa Repubulika y’u Rwanda yemeye guhura na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo baganire kuri icyo kibazo.

Ibi bikaba byavuye mu nama yahuje Perezida Kagame na Perezida João Lourenço yabaye kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024 i Luanda muri Angola.

Perezida Lourenço ni umuhuza ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yaragenwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ndetse akaba amaze guhuza aba bategetsi bombi inshuro zitandukanye mu myaka ishize

Hari hashize iby’umweru bibiri Perezida Tshisekedi nawe avuye mu rugendo muri Angola, yagiranye ibiganiro na Perezida Lourenço ndetse yemera guhura na Perezida Kagame.

Ahantu aba bayobozi bazahurira n’igihe bizabera ntabwo bizwi gusa bizagenwa n’umuhuza muri iki kibazo.

Kuva intambara zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongera kubura umutwe mu mpera za 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje gushinjwa ko ariyo iri inyuma y’umutwe wa M23 uteza izo ntambara ariko nayo ikabihakana yivuye inyuma ahubwo nayo igashinja Leta ya Kinshasa gufatanya n’umutwe wa FDLR ishinja ko yasize ikoze jenoside mu Rwanda.

Kuva icyo gihe, iyi ntizaba ariyo nshuro ya mbere Perezida Kagame ahura na Perezida Tshisekedi kuko ku nshuro ya mbere bahuriye i Nairobi batumijwe n’umuhuza Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya tariki 6 Kamena 2022.

Bongeye guhura tariki 9 Nzeri 2022 bahujwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron. Icyo gihe bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.